788d8c1d-cd65-426a-83da-ecf4cd8dc232.jpg

Amb. Busingye yagiranye ibiganiro na Miss Jolly

Sangiza iyi nkuru

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly yakiriwe kandi agirana ibiganiro na Ambasaderi w’u Rwanda i London mu Bwongereza, Johnston Busingye.

Mutesi Jolly amaze iminsi mu Bwongereza aho yatanze ikiganiro mu nama ihuza Abanyafurika biga muri Kaminuza ya ‘Oxford’ cyibanze ku rugendo rw’u Rwanda mu myaka 30 ishize, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Miss Mutesi Jolly yanditse agaragaza ko yanyuzwe no kwakirwa na Ambasaderi w’u Rwanda i London mu Bwongereza, Johnston Busingye.

Ku wa Kabiri tariki 28 Gicurasi 2024 nibwo Johnston Busingye yakiriye Mutesi Jolly bagirana ibiganiro batifuje gushyira mu itangazamakuru.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024 Mutesi yavuze ko Johnston Busingye yamugiriye inama kandi amushishikariza gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa asanzwe akora.

Ati: “Nagize amahirwe yo guhabwa inama n’ishyaka ryo gukomeza gukora ibyo ndimo.”

Mu butumwa aherutse kunyuza ku rubuga rwa X, Johnston Busingye, yashimye Mutesi Jolly ku bw’ikiganiro yatanze mu nama ya Kaminuza ya Oxford, ndetse n’uburyo yagarutse ku rugendo rwe rw’ubuzima, avuga ko bitera umwete benshi mu rubyiruko rw’u Rwanda babarizwa mu Bwongereza n’ahandi.

Yagize ati: “Twashimye.” Uyu mukobwa yavuze ko uburyo yakiriwe n’itsinda ryo muri Ambasade n’abandi byatumye yiyumva nk’umuntu ‘uri mu rugo’.

Iyi nama Mutesi Jolly yatanzemo ikiganiro, ihuza abanyafurika biga muri Kaminuza ya ‘Oxford’, Miss Mutesi Jolly yatanzemo ikiganiro isanzwe itumirwamo abantu bafite amazina akomeye ku Isi, aho iyi iheruka yitabiriwe n’abarimo Perezida wa Ghana Nana Akufo Addo, Dr Donald Kaberuka wabaye Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere n’Umunyamabanga wungirije w’Umuryango w’Abibumbye, Amina Mohamed.788d8c1d-cd65-426a-83da-ecf4cd8dc232.jpg6272963c-e521-49a3-b7c3-941537bb3d7a.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *