Amb. Karega yanze guhishura ubutumwa RDC yamuhaye ngo ashyikirize Guverinoma y’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kabiri yahaye Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa, Vincent Karega, ubutumwa agomba gushyikiriza guverinoma ye ku bijyanye n’ihungabana rishya ry’umubano hagati y’ibihugu byombi, ubutumwa yanze guhishurira itangazamakuru ubwo ryamubazaga ibibukubiyemo.

Ni nyuma y’aho Guverinoma ya Congo ishinje u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 wongeye kubura imirwano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho mu cyumweru gishize yagiye ikozanyaho bikomeye n’igisirikare cya FARDC.

Guverinoma y’u Rwanda nayo yashinje FARDC gufatanya n’umutwe wa FDLR (urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda) mu kurasa ku butaka bw’u Rwanda ndetse no gushimuta abasirikare babiri ba RDF bari ku irondo, Kinshasa ivuga ko ari imbohe z’intambara nubwo yemeye kubarekura.

Kuri uyu wa Kabiri ushize rero, nibwo Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa yitabye Guverinoma ya Congo ngo atange ibisobanuro ku myitwarire y’u Rwanda muri iki kibazo, ndetse anamenyeshwe icyo Abanyekongo batekereza.

Nyuma y’uko kubonana, Ambasaderi Vincent Karega yabajijwe n’abanyamakuru icyo bagezeho, avuga ko Leta ya Congo yashakaga kumuha ubutumwa bwo gushyikiriza Guverinoma y’u Rwanda ku ihungabana ry’umubano hagati y’ibihugu byombi.

Umunyamakuru yamubajije niba agereranyije uko ibintu byifashe muri iki gihe hagati y’ibihugu byombi abona akwiye kuba akiri ku butaka bwa Congo.

Yasubije agira ati “Ntabwo kugereranya ari ibyanjye ndi intumwa y’u Rwanda, nakiriwe na RDC, n’ah’ibihugu byombi kugereranya akamaro k’igihe ngomba kuhaba,”

Umunyamakuru kandi yamubajije ati “ u Rwanda rwatangaje ko rushobora kurwana na RDC, turibaza uko bizakorwa.”

Mu kumusubiza Ambasaderi Karega yagize ati “ Simbizi iryo tangazo ntaryo nzi.”

Ambasaderi Karega kandi yabajijwe ibyaba bikubiye mu butumwa Guverinoma ya Congo yageneye u Rwanda, asubiza agiraati “ Ubutumwa bugenewe Repubulika y’u Rwanda, abayobozi banjye, sinshobora guhishura ubutumwa bw’abayobozi, keretse RDC ihishuye ibikubiyemo, ariko njye nka ambasaderi ndi uwo kujyana ubutumwa kugeza bugeze aho bwagenewe ntacyo mfite cyo gutangaza.”

Ku ruhande rwa Guverinoma ya Congo, Visi Minisitiri w’Intebe, Eve Bazaiba, ari nawe wagiranye ibiganiro na Ambasaderi Karega kubera ko minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC ari mu butumwa, yavuze gusa ko bamenyesheje Ambasaderi Karega ibintu bitatu.

Ati: “Twatumiye Ambasaderi w’u Rwanda (Vincent Karega) ngo tumubwire amagambo atatu. Irya mbere ni ukwamagana, irya kabiri ni ukutemera, hanyuma ni ukwihanangiriza cyane u Rwanda ku myitwarire yarwo imbere ya RDC.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *