Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe aribaza uburyo abasenateri bifata bagatabariza Diane Rwigara mu gihe ku zindi ngingo z’ubuzima bw’igihugu cy’u Rwanda baba bicecekeye.
Umuyobozi wungirije w’itsinda ry’abademokarate muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dick Durbin mu minsi mike ishize yasabye Leta y’u Rwanda kurekura Diane Rwigara na nyina umubyara Adeline Rwigara kuko ngo yumva ibyo ashinjwa bitumvikana.
Bagenzi be batatu na bo bunze mu ry’uyu musenateri basaba ko Diane Rwigara na nyina Adeline Rwigara barekurwa.
Ni mu gihe kuri ubu aba bombi baburana bidegembya nyuma y’aho Ku wa Gatanu tariki ya 5 Ukwakira 2018, Urukiko Rukuru rwemeye ubusabe bwabo bwo kuburana bari hanze ariko bakaba batemerewe kurenga Umujyi wa Kigali.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Nduhungirehe yavuze ko ibyakozwe n’aba basenateri byatuma umuntu yibaza.
Ati “ N’uko umunsi umwe mu Gushyingo, abasenateri bo muri kongere ya Amerika barifata bitunguranye, ku nshuro ya mbere bagira icyo bavuga ku Rwanda kuri twitter. Nta kindi kintu bari barigeze bavugaho bagaragaza nk’ubufatanye mu kwibuka cyangwa se basaba itabwa muri yombi ry’abajenosideri baba muri Amerika !”
Uyu muyobozi avuga ko niba ubuvugizi bwa Amerika ari aha bugeze bwaba bugeze aharindimuka.
Ati “ Ubuvugizi bwa Amerika bugeze ahabi cyane. #DirtyMoney (ari byo kuvuga amafaranga umuntu yaronse binyuze mu nzira zitari nziza.”

N’ubwo Nduhungirehe avuga ibi, Senateri Dick Durbin we abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yavuze ko yumva ahangayitse kubera ibyaha Diane Rwigara ashinjwa we avuga ko bidasobanutse.
Yagize ati: “ Mpangayikishijwe n’ibyaha bitumvikana neza bishinjwa Diane Rwigara.”
Uyu musenateri avuga ko asanga Diane Rwigara yaba yaragejejwe mu nkiko bitewe n’uko yashatse kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu 2017.
Ati “Mu by’ukuri bigaragara nk’aho byabaye urwitwazo rw’uko yagerageje kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.”

Ibitekerezo by’uyu musenateri byunzwemo na mugenzi we uhagarariye Leta ya Missouri, Agnes Wagner uvuga ko kuba Diane Rwigara yarashatse kugira uruhare mu bikorwa bya politiki mu mahoro nta cyaha kirimo.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Ati “ Uyu munsi turahamagarira u Rwanda kurekura Diane Rwigara, kuko kugira uruhare muri politiki mu mahoro, atari icyaha.”
Ibi biravugwa mu gihe biteganyijwe ko kuwa Kane w’icyumweru gitaha Diane Rwigara n’umubyeyi we Adeline Rwigara bazasomerwa imyanzuro n’urukiko rukuru mu Rwanda.
Mu rubanza rwabo ruheruka, ubushinjacyaha bwasabiye Diane n’umubyeyi we igihano cy’imyaka 22 muri gereza no gucibwa ihazabu y’amafaranga.
Diane Rwigara ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano mu gihe Diane yiteguraga kwiyamamarizaga umwanya w’umukuru w’igihugu, guteza imvururumuri rubanda icyaha ahuriyeho na nyina Adeline Rwigara wihariye icyo guhembera amacakubiri .


