Ambasade y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri Uganda, yasabye imbabazi nyuma y’ubutumwa yari yanditse bupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni ubutumwa bujyanye n’igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Ambasaderi wungirije w’uriya muryango, Guillaume Chartrain yitabiriye ku wa Gatanu tariki ya 10 Mata, ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Ggolo muri Uganda.
Yagize iti: “Mu kwibuka Jenoside y’Abanyarwanda, Ambasaderi wungirije wa EU, Guillaume Chartrain yifatanyije mu #kwibuka32 i Ggolo muri Uganda, aho yashyize indabo ku rwibutso akanumva ubuhamya bukomeye bw’abarokotse ndetse n’ubw’abakomeje gukora akazi gakomeye mu guharanira amahoro, ubwiyunge no komora ibikomere.”
Iyi Ambasade nyuma yaje kugorora ubutumwa, ivuga ko imvugo nyayo itandukanye n’iyari yakoreshejwe mbere ari ‘Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994’.
Yunzemo iti: “Imvugo yakoreshejwe mbere ntiyari igambiriwe, ahubwo yatewe n’imbogamizi z’umubare w’inyuguti zemewe kuri uru rubuga. Turasaba imbabazi kuri uku kwibeshya, kandi dukomeje kwiyemeza gukoresha imvugo z’ukuri, zubahiriza amateka kandi zubaha abazize Jenoside.”
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Ggolo ruherereye mu karere ka Mpigi, rushyinguwemo imibiri irenga 10,000 y’Abatutsi barohowe mu Kiyaga cya Victiroria yabaga iturutse mu Rwanda yagiye irohwa mu Mugezi wa Nyabarongo n’indi iwisukamo.


