Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Vincent Karega mu ijoro ryo kuri uyu wa 28 Nzeri 2021, yasesekaye mu mujyi wa Lubumbashi mu ntara ya Haut-Katanga.
7 sur 7 ivuga ko uyu mudipolomate yagiye muri uyu mujyi kwakira indege y’ikigo nyarwanda cya RwandAir igwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Luano i Lubumbashi ku nshuro ya mbere.
Ambasaderi Karega yabisobanuye ati: “Nje mu muhango wo gufungura urugendo rw’indege ruhuza Kigali na Lubumbashi. Biranshimishije kuba ndi hano. Nk’uko mubizi, Lubumbashi ni umujyi nakuriyemo, ni ho nize. Hari byinshi nibuka kubera ko mfitanye amateka n’uyu mujyi.”
Ikigo cy’u Rwanda cy’itangazamakuru, RBA, mu kanya gashize cyatangeje ko indege ya RwandAir yerekeza i Lubumbashi imaze guhaguruka ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe.
Biteganyijwe ko indege ya RwandAir izajya yerekeza ku kibuga cy’indege cya Lubumbashi kabiri mu cyumweru. Ni ingendo ziyongera ku zo indege zayo zikorera muri Kinshasa inshuro eshatu mu cyumweru.




