f3prcctwgaantam.jpg

Ambasaderi mushya wa Israel mu Rwanda yatanze impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Vincent Biruta, kuri uyu wa Gatatu, itariki 16 Kanama yakiriye mu biro bye Ambasaderi mushya wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, wamushyikirije impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye.

Minisitiri Biruta yashimiye Ambasaderi mushya wa Israel ku nshingano nshya yahawe zo guhagararira igihugu cye mu Rwanda kandi ashima imibanire myiza isanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Ku ruhande rwe, Ambasaderi Einat Weiss yishimiye inshingano ze avuga ko ateganya gukomeza gushimangira umubano w’igihugu cye n’u Rwanda.

Ati ” Nejejwe no guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byacu, kandi ndashaka gushimira Guverinoma y’u Rwanda ku kuntu nakiriwe neza kuva nahagera,”

f3prcctwgaantam.jpg

Ambasaderi Weiss abaye Ambasaderi wa 2 wa Israel mu Rwanda kuva yahafungura ambasade akaba aje asimbura Ron Adams wasimbuwe kuri izi nshingano muri Kamena.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *