Ambasaderi Muyumba abona ingabo za SADC zikwiye gusimbura iza EAC muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Senateri mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika ya demukarasi ya Congo, wanigeze guhagararira urubyiruko mu muryango wa Afurika yunze ubumwe, Ambasaderi Francine Myumba, abona ingabo z’umuryango wa Afurika y’amajyepfo zikwiye gusimbura iz’uwa Afurika y’iburasirazuba ziri mu gihugu cyabo.

Ambasaderi Muyumba gahunda yo kwifashisha ingabo za Afurika y’iburasirazuba ntacyo izafasha mu kugarura umutekano mu burasirazuba bw’igihugu cyabo, bityo ko ubutegetsi bwa RDC bukwiye kuzireka, bukajya gushaka ubufasha mu muryango wa Afurika y’amajyepfo, SADC.

Yagize ati: “Niba dushaka kugira amasezerano atekanye, ntabwo turakererwa. Bigomba gukorwa na SADC mu bwiyoroshye, ingabo za EAC zigashyirwa ku muryango. Ni igihe cyo kumva.”

Uyu musenateri anenze imikorere y’ingabo za EAC mu gihe zisabwa kujya mu bice birekurwa n’imitwe yitwaje intwaro, zikabigenzura, hategerejwe imishyikirano hagati y’impande zihanganye. Leta ya RDC izisaba gukora inshingano yo kugaba ibitero.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *