Ambasaderi Nyamitwe yakuwe muri Perezidansi, ahabwa indi nshingano

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye kuri uyu wa 18 Ukwakira 2021 yahinduriye inshingano Ambasaderi Willy Nyamitwe wakoraga mu biro bye kuva yajya ku butegetsi muri Kamena 2020.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ry’ibiro by’Umukuru w’u Burundi, Ambasaderi Nyamitwe yagizwe Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe itumanaho, CNC. Yasimbuye Nestor Bankumukunzi.

Ambasaderi Nyamitwe yari asanzwe ayoboye ibiro bishinzwe amakuru n’itumanaho mu biro by’Umukuru w’Igihugu. Yasimbuwe na Evelyne Butoyi wari usanzwe ari Umuvugizi wa Perezida Ndayishimiye, akaba azajya afatanya izi nshingano zombi.

Uyu mudipolomate nyuma yo guhabwa indi nshingano yashimiye Perezida Ndayishimiye ukunze kwitwa Gen. Neva, anifuriza amahirwe Butoyi wamusimbuye na Alain-Diomède Nzeyimana umwungiriza.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Ambasaderi Nyamitwe yagize ati: “Nishimiye guhabwa inshingano na General Neva ku munyamuryango wa CNC. Ndifuriza amahirwe Butoyi Evelyne wagize Umukuru w’ibiro bishinzwe amakuru, itumanaho n’Ubuvugizi, hamwe n’umwungirije.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *