Ambasaderi w’u Burusiya aremeza ko budashobora gukoresha intwaro za kirimbuzi muri Ukraine

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi w’u Burusiya mu Bwongereza yabwiye BBC ko atizera ko igihugu cye cyazakoresha intwaro za kirimbuzi mu ntambara yo kurwanya Ukraine.

Andrei Kelin yavuze ko ukurikije amategeko ya gisirikare y’u Burusiya, intwaro nk’izo zidakoreshwa mu makimbirane nk’aya.

Yavuze ko u Burusiya bufite ubwizigame bukomeye bwo kuzikoresha, avuga ko zakoreshwa cyane cyane mu gihe kubaho kw’igihugu kwaba kubangamiwe.

Yatangarije BBC mu kiganiro Sunday Morning ati: “Ntaho bihuriye n’ibikorwa biriho ubu.”

Igihe Vladimir Putin yasabaga abasirikare bakoresha intwaro za kirimbuzi kuba maso mu mpera za Gashyantare, nyuma gato y’igitero, abantu benshi babonaga ko ari umuburo.

Putin yashinje ibihugu by’iburengerazuba na NATO kuba nyirabayazana y’ibibera muri Ukraine. Ariko umunyamabanga w’ingabo w’u Bwongereza, Ben Wallace, yavuze ko ari ukugerageza kurangaza abantu ” ngo batamenya ibitagenda neza muri Ukraine”.

Intwaro za kirimbuzi zimwe (tactical nuclear weapons) ngo nizo zishobora gukoreshwa mu ntera ngufi, bitandukanye n’intwaro za kirimbuzi za “strategic nuclear weapons ” zishobora kuraswa kure cyane kandi zikazamura intambara kirimbuzi.

Ambasaderi w’u Burusiya yanahakanye ko ingabo z’u Burusiya zarashe abaturage maze avuga ko ibirego by’intambara mu mujyi wa Bucha ari “ibihimbano”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *