Ambasaderi w’u Bushinwa i Moscou yise Amerika “nyirabayazana w’intambara” yo muri Ukraine kandi ashinja Washington gushaka “gusenya” u Burusiya.
Ambasaderi Zhang Hanhui yavuze ko Amerika yashyize u Burusiya mu mfuruka binyuze mu gukomeza umuryango wa NATO ndetse no gushyigikira imbaraga zishaka guhuza Ukraine n’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi aho kwegerana na Moscou.
Mu kiganiro yagiranye n’Ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya, TASS, yagize ati: “Nk’iyatangije kandi ikaba inyuma y’ikibazo cya Ukraine, Washington, mu gihe gufatira ibihano u Burusiya bitigeze bibaho, ikomeje guha Ukraine intwaro n’ibikoresho bya gisirikare”.
Ati: “Intego yabo nyamukuru ni ukunaniza no gusenya u Burusiya binyuze mu ntambara ndende ndetse no gufatirwa ibihano.”
Igitekerezo cya ambasaderi cyenda guhuza n’impamvu u Burusiya bwatanze butangiza ibitero muri Ukraine, bimaze guhitana abantu ibihumbi n’ibihumbi ndetse no gusenya imijyi, ndetse no kuvana abaturage barenga kimwe cya kane mu ngo zabo.
Muri icyo kiganiro, Zhang yavuze ko umubano w’u Bushinwa n’u Burusiya winjiye mu “bihe byiza mu mateka, urangwa n’urwego rwo hejuru rwo kwizerana, urwego rwo hejuru rw’imikoranire, ndetse n’akamaro gakomeye”.
Muri Gashyantare, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yagiye i Beijing guhura na Perezida Xi Jinping igihe ibifaru by’u Burusiya byari birimo kurundwa ku mupaka wa Ukraine, yemera ibyo ibihugu byombi byita ko ari ubufatanye “butagira umupaka” buruta ubumwe bwose bwo mu Ntambara y’Ubutita.
Zhang yaboneyeho kongera kwamagana uruzinduko rwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Nancy Pelosi, mu cyumweru gishize muri Taiwan, u Bushinwa buvuga ko ari iyabwo, avuga ko Amerika irimo kugerageza amayeri nk’ayo muri Ukraine na Taiwan mu kubyutsa imyitwarire yo mu Ntambara y’Ubutita no guteza amakimbirane hagati y’ibihugu by’ibihangange ashobora kuvamo n’intambara yeruye.


