Ambasade y’Amerika i Kinshasa yatangaje ko ihangayikishijwe cyane n’ishingwa kuwa 15 UUkuboza 2023 ry’ihuriro rya Alliance du Fleuve Congo, rigizwe n’abarimo Corneille Nangaa wahoze ayobora Komisiyo y’Amatora (CENI) n’Umuyobozi wa Twirwaneho, Michel Rukunda, na M23, abantu bafatiwe ibihano na Amerika.
Mu butumwa yanyujije kuri X, Ambasaderi wa Amerika, Lucy Tamlyin, yavuze ko Alliance du Fleuve Congo ari « ikibazo gikomeye ku baturage ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu gihe bitegura gukoresha mu mahoro uburenganzira bwabo mbonezamubano na politiki buteganwa mu itegeko nshinga rya Congo ».
« Turahamagarira abo bireba bose bashishikajwe no guhagarika amakimbirane mu burasirazuba bwa DRC kubahiriza gahunda z’amahoro ziyobowe na Afurika, harimo inzira za Luanda na Nairobi ».
« Twongeye gushimangira ko Amerika izatekereza gufata ingamba, harimo kubuza visa cyangwa izindi ngamba, mu kurwanya abangiza demokarasi cyangwa bahungabanya amahoro, umutekano cyangwa ituze bya DRC n’akarere byegeranye ».
L'ambassade des à‰tats-Unis à Kinshasa exprime sa profonde préoccupation face à l'annonce faite le 15 décembre par l'Alliance du Fleuve Congo, un groupe qui comprend Corneille Nangaa et Michel Rukunda–individus sanctionnés par les à‰tats-Unis–et le M23, sanctionné pareillement par…
— Ambassadeur Lucy Tamlyn (@USAmbDRC) December 16, 2023


