Amerika irishimira imyaka 5 ishize Osama bin Laden yishwe

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Ubutasi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA) John Brennan yemeje ko mu myaka itanu ishize bashoboye gutsinsura umutwe wa Al Qaed ngo kuko bashoboye no kwica umuyobozi wayo mukuru Osama bin Laden nyuma y’ibitero bikaze byakorewe ku butaka bw’igihugu cya Pakistan.
alka
Brennan avuga ko byari ngombwa ko Bin Laden atsembwa kuko yari umuntu ukomeye kandi ufite imigambi ikakaye, akaba ariwe wayoboye igitero cy’ubwiyahuzi cyabereye I Washington na New York tariki 11 Nzeri.
Uyu muyobozi wa CIA yongeyeho avuga ko ivanawaho ry’umuyobozi wa IS Abu Bakr Al-Baghdadi bishobora kugira ingaruka ikomemeye, kandi ibikorwa by’ubwiyahuzi bimaze kugera hafi ku Isi yose bityo ngo bizafata imyaka myinshi iri mbere kugira birwanywe.
CIA ikaba yishimira imyaka itanu ishize Bin Laden yishwe bavuga ko gufatwa kwe no kumurangiza bwari iby’indenzi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *