us-iran-negotiations--780x470

Amerika na Iran mu biganiro muri Pakistan 

Sangiza iyi nkuru

Intumwa za Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iza Iran, zatangiye ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru biri kubera mu mujyi wa Islamabad muri Pakistan, bikaba bigamije kugabanya umwuka mubi umaze iminsi wiyongera hagati y’ibi bihugu byombi bisanzwe bihangana.

Ibi biganiro byitabiriwe n’abayobozi bakomeye barimo Visi-Perezida wa Amerika JD. Vance ndetse n’umudipolomate wa Iran Abbas Araghchi.

Ku isonga y’ibiganiro, hari gahunda ya Iran y’ingufu za nikleyeri.

Iran isaba ko ibihano by’ubukungu yafatiwe bikurwaho ndetse igahabwa uburenganzira bwo kugera ku mutungo wayo wafatiriwe, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zo zishimangira ko ibyo byakorwa buhoro buhoro mu gihe Iran yubahiriza ibyo isabwa.

Hari kandi ibindi bibazo bikomeye biri ku murongo w’ibiganiro, birimo umutekano mu nzira ya Hormuz imaze igihe yarafunzwe na Iran bigahungabanya ubucuruzi bwa Peteroli ku Isi.

N’ubwo hatitezwe ibisubizo bikomeye ako kanya, impande zombi zifata ibi biganiro nk’inzira yo kugabanya umwuka mubi no kwirinda ko ibintu byakomeza kuzamba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *