Umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe n’igihugu cya Iran wamuritse ibimodoka bya gisirikare bitwara ingabo byakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibimodoka by’intambara by’imitamenwa byakorewe mu Burusiya mu karasisi wakoreye muri Syria, ariko abayobozi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakaba bavuga ko batazi uko uyu mutwe wabonye izi ntwaro.
[ad id=”44145″]
Amashusho y’aka karasisi kabereye mu gace ka Qusayr muri Syria, yateje impungenge z’imitwe y’iterabwoba mu burasirazuba bwo Hagati ikoresha ibikoresho bya gisirikare byakorewe muri Amerika byagiye bihabwa ibihugu bimwe byo mu karere nk’imfashanyo.
Bamwe bavuga ko ibi bimodoka byambuwe igisirikare cya Liban, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakunze gufasha mu ntambara cyarwanaga n’imitwe yitwaje ibirwanisho. Mu minsi ishize imvura itaragwa, bivugwa ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye iki gisirikare cya Liban ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 50 z’Amadolari birimo imodoka za gisirikare n’imbunda zirasa za grenades n’amatoni y’amasasu.
Bimwe muri ibi bimodoka byo mu bwoko bwa M113 bikaba biriho imbunda zihanura indege zizwi nka ZPU-2s.
Department ya leta muri Amerika ariko yabwiye ikinyamakuru The Washington Post ko imodoka zagaragaye ku mafoto zishobora kuba atari izavuye mu gisirikare cya Liban, ndetse umuvugizi wa Pentagon, Chris Sherwood akaba avuga ko isesengura ry’izo modoka zagaragaye ku mafoto rigaragaza ko izi modoka atari izahawe Liban.
[ad id=”44145″]
Abayobozi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakaba bavuga ko ubu bwoko bw’ibimodoka byo mu bwoko bwa M113 Hezbollah ifite zishobora kuba zaravuye mu gisirikare cya Liban y’amajyepfo Israel yateraga inkunga z’ibikoresho birimo ibyo bimodoka 20 bya M113 kuva mu 1984 kugeza mu 1996. Hezbollah kandi ngo ishobora kuba yarazatse umutwe wa jabhat al-Nusra wakoranaga na al-Qaida nawo ngo wari wazikuye mu bayobozi ba Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com





