Amerika ivuga ko yagabye ibitero ku bigo bitatu bitunganya ingufu za kirimbuzi muri Iran bya: Natanz, Isfahan na Fordo, aha hanyuma bikavugwa ko ari cyo gipimo cyari kigoye.
Mu ijambo ryatambutse kuri televiziyo y’igihugu, Perezida Trump yashimye iki gikorwa avuga ko ari “intsinzi idasanzwe mu gisirikare”, aburira Tehran ayisaba guhita ishaka amahoro cyangwa igahangana n’ibindi bitero “bikomeye cyane”.
Bivugwa ko Amerika yakoresheje ibisasu biremereye bisenya indake byatewe n’indege za B-2 n’ibisasu byo mu bwoko bwa cruise missile byiswe Tomahawk.
Ibisobanuro birambuye bishobora gutangazwa mu nama ibera muri Pentagon nyuma kuri iku Cyumweru nk’uko inkuru dukesha BBC ivuga.

Ibitangazamakuru bya leta ya Iran byemera ko igice cya site ya Fordo “cyagabweho igitero n’abanzi”, ariko bigabanya urugero rw’ibyangiritse.
Tehran yabanje kwihanangiriza ko izibasira inyungu za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati mu rwego rwo kwihorera ku gitero icyo ari cyo cyose cya Amerika, ariko kugeza ubu yarashe misile muri Israel gusa, ahumvikanye ibisasu kugeza n’i Yerusalemu.
Kurasana hagati ya Israel na Iran byatangiye kuwa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo Israel yatangizaga Operation Rising Lion ivuga ko igamije gusenya ubushobozi bwa Iran bwo gutunga intwaro za kirimbuzi, bivugwa ko yakozagaho imitwe y’intoki.


