Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yashimiye Abanyarwanda ubu ryo bitabiriye amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu cyumweru gishize, ariko ikananenga bimwe mu bikorwa byayaranze birimo no kutubahiriza igihe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibinyujije mu itangazo, Amerika yasabye itangazamakuru ryo mu Rwanda gutinyuka rikavuga amakuru y’impamo ku byaranze abakandida batavuga rumwe na leta bari bari muri aya matora kuba batangira ibikorwa byo kwiyamamaza.
Amerika kandi muri iri itangazo yasohoye yasabye komisiyo y’amatora mu Rwanda ndetse n’abandi bayobozi kwerura bakavugisha ukuri ku bitagenda neza cyane mu gihe cy’amatora.
Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ivuga ko nubwo yashimye uburyo abakandida bahawe umwanya wo kwiyamamaza ndetse no ku ma televiziyo, yanenze ko nta mwanya wabayeho wo kubahuriza hamwe ngo babwire abaturage ba bo imigabo n’imigambi babafitiye.
Amerika kandi yanenze uburyo ibikorwa byo kwemeza abazakomeza ibikorwa byo kwiyamamariza uyu mwanya w’umukuru w’igihugu uherutse gutorerwa, biryo ikaba ngo yifuza ko umurongo ngenderwaho cyangwa amabwiriza agenga abashaka kwiyamamaza ugomba gutegurwa kare ndetse Inteko ishinga amategeko ikawigaho bityo abantu bakabimenyeshwa mbere yo kubyinjiramo.
Amerika ivuga ko nubwo amatora yarangiye, ariko ko ibi bikwiye kwigwaho bikazubahirizwa mu yandi matora y’abagize Inteko ishinga amategeko ateganyijwe mu mwaka utaha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Reta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko ishyigikiye Abanyarwanda mu bikorwa bya bo byo kubaka Demokrasi ikomeye hamwe n’inzego zidakumira, kugira ngo u Rwanda rugume mu mahoro arambye, ndetse n’ahazaza heza.
Ku itariki ya 3 kanama, nibwo abanyarwanda baba mu mahanga batoye uzayobora u Rwanda, na ho ababa mu Rwanda batora ku itariki ya 4, aho perezida Paul Kagame ari we wongeye gutsinda aya matora yari ahanganyemo n’umukandida wigenda, Philippe Mpayimana na Dr Frank Habineza, akaba akomeje kuyobora u Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


