Amerika yarekuye abantu 2 bafitanye isano na Perezida Maduro yari ifunze ihabwa Abanyamerika 7

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu,itariki 1 Ukwakira, Venezuela yarekuye Abanyamerika barindwi, barimo abayobozi batanu b’ibigo bicukura peteroli, kugirango ihabwe Abanya-Venezuela babiri bafite icyo bapfana na Perezida Nicolas Maduro bari bafungiwe muri Amerika kubera gucuruza ibiyobyabwenge nk’uko abayobozi ba Amerika babitangaje .

Mu baguranwe harimo abayobozi ba Citgo Petroleum bamaze imyaka myinshi bafunzwe, hiyongereyeho uwahoze mu gisirikare cya Amerika witwa Matthew Heath n’undi muturage w’Amerika witwa Osman Khan. Baguranwe bishywa babiri b’umugore wa Maduro, batawe muri yombi mu 2015.

Perezida Joe Biden mu ijambo rye yavuze ko abo Banyamerika “bafunzwe barenganijwe” vuba aha bazongera guhura na bene wabo.

Biden yagize ati: “Uyu munsi, twishimiye ko imiryango irindwi izongera kuzura. Ku miryango yose ikomeje kubabazwa no gutandukana n’abo ikunda bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mumenye ko dukomeje kwitangira kubafunguza.”

Ihererekanya imfungwa, umwe mu bayobozi bo muri Amerika yavuze ko ryabereye ku kibuga cy’indege mu gihugu cya gatatu kitaangajwe, rije nyuma y’amezi y’ibiganiro byakozwe rwihishwa na guverinoma y’abasosiyalisiti ya Maduro, yafatiwe ibihano bikomeye na Amerika, birimo n’ibyo mu rwego rw’umuryango wa OPEC uhuza ibihugu bicukura bikanacuruza peteroli nk’uko tubikesha Reuters.

Byaje kandi mu gihe Washington irimo kotswa igitutu cyo gukora byinshi kugira ngo Abanyamerika babarirwa muri mirongo bafungiwe mu mahanga barekurwe. Kuri ubu ubuyobozi bwa Biden bukaba bushyize ingufu mu kurekuza umukinnyi w’icyamamare muri basketball y’abagore unakinira ikipe y’igihugu,Brittney Griner, n’undi Munyamerika witwa Paul Whelan.

Guverinoma ya Maduro mu itangazo ryayo yavuze ko biturutse ku biganiro byatangiye muri Werurwe, abasore babiri bo muri Venezuela, ivuga ko bari bafungiwe muri Amerika”barengana”, bararekuwe, ndetse n’itsinda ry’abanyamerika baburanishijwe n’urukiko rwa Venezuela bakarekurwa kubera ” impamvu z’ubutabazi. ”

Abanyamerika babohowe bose bari bafite ubuzima buzira umuze kandi “bishimiye ko basubiye mu rugo,” mu gihe abo Banya-Venezuela bombi bari mu nzira basubira mu gihugu cyo muri Amerika y’amajyepfo, nk’uko umuyobozi mukuru mu buyobozi bwa Biden yabitangarije abanyamakuru kuri telefoni.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *