Igisirikare cyo mu mazi cy’Abanyamerika cyarimbuye “ubwato buto” bw’inyeshyamba z’Aba-Houthi zo muri Yemen zageragezaga kwinjira mu bwato bwikoreye kontineri mu Nyanja Itukura.
Ingabo za Amerika zavuze ko amato ane yaturutse mu turere tugenzurwa n’Aba Houthi muri Yemen yarashe ku bwato Maersk Hangzhou, maze agera muri metero imwe hafi y’ubwo bwato.
Kajugujugu zavuye ku bwato bw’intambara bwa Amerika bwari hafi zatabaye maze nyuma yo kuyarasa amato atatu y’Aba-Houthi ararohama nk’uko tubikesha BBC.
Abari mu bwato bishwe maze ubwato bwa kane burahunga.
Kuva mu Gushyingo, inyeshyamba z’Aba-Houthi zagabye igitero ku mato mu Nyanja Itukura, zigaba ibitero birenga 100 bya drone na misile ku mato anyura mu nzira ikomeye igaburira Uburasrazuba bwo Hagati.
Uyu mutwe w’inyeshyamba zo muri Yemen ushyigikiwe na Iran mbere wavuze ko ibitero byayo byibasira amato afitanye isano na Israel, mu rwego rwo guhangana n’intambara ibera muri Gaza.
Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Centcom) bwatangaje ko ubwato bw’ubucuruzi bwatewe, Maersk Hangzhou, bwanditswe muri Singapore kandi bukoreshwa kandi bufitwe n’ikigo cyo muri Danemark.
Maersk, imwe mu masosiyete akomeye atwara ibicuruzwa ku isi, ivuga ko yahagaritse ubwato bwayo mu Nyanja Itukura mu gihe cy’amasaha 48.


