arton153321-9fe54

Amerika yikomye ibihugu biterura ngo bishinje ingabo za RDF kuba muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatanu zikomye ibihugu biterura ngo bishinje u Rwanda kugira uruhare mu kibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Amerika yabitangaje biciye muri Ambasaderi wayo mu muryango w’Abibumbye, Linda Thomas-Greenfield.

Byari nyuma y’uko akanama gashinzwe umutekano ku Isi mu muryango w’Abibumbye kari kamaze gutora umwanzuro wongera mu gihe cy’umwaka umwe ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Congo (MONUSCO).

Aka kanama usibye kongerera igihe cy’ubu butumwa, kanabwemereye gukoresha “uburyo bwose bufite kugira ngo buburizemo bwangu ibitero by’imitwe yitwaje intwaro ku basivile.”

Ingabo za MONUSCO zigomba kuba zigizwe n’abasirikare 11,500, ba Ofisiye n’indorerezi za gisirikare 600 n’abapolisi 1,713.

Ubwo umwanzuro wo kongera igihe ubutumwa bwa MONUSCO buzamara ibihugu bigize akanama k’umutekano ka Loni byahawe umwanya wo kugira icyo bivuga mu bibera mu burasirazuba bwa RDC.

Mu gihe ibindi bihugu byirinze gushyira u Rwanda mu majwi, intumwa ya Amerika yumvikanye ibyikoma igaragaza ko byagatunze u Rwanda agatoki birushinja kugira uruhare mu bibera mu burasirazuba bwa Congo.

Greenfield yagize ati: “Mu mwaka ushize itsinda ry’impuguke za Loni ryagaragaje neza ko u Rwanda rwohereje ku butaka bwa Congo Ingabo ziri hagati ya 3,000 na 4,000; ndetse n’uruhare rwarwo mu bitero bya M23, ariko usanga hari bamwe bakoresha iyoroshyamvugo aho gutunga agatoki u Rwanda.”

Yunzemo ko kugira ngo MONUSCO ishobore gusohoza ubutumwa bwayo neza igomba kumenya uko ibintu byifashe muri Congo.

Ati: “Gukikira ibi bibazo no kunanirwa kuvuga ababitera, turimo turagirira nabi abashinzwe ubutabazi bari mu kaga katewe n’iyoherezwa ry’intwaro zikomeye, kwinjirira ubuhanga bwa GPS no gufasha M23 bikorwa n’u Rwanda.”

Amerika kandi ivuga ko itewe impungenge no kuba muri iki Cyumweru M23 yarongeye kwigarurira utundi duce ifashijwe n’ingabo ivuga ko RDF yohereje muri Congo, ibyo ivuga ko ari ukwica amasezerano y’agahenge.

Kugeza ubu u Rwanda ntacyo ruravuga ku byavuzwe n’iriya ntumwa ya Washington.

Icyakora ruhakana kohereza muri Kivu y’Amajyaruguru ingabo izo ari zo zose, ariko rukemera ko hari ingamba z’ubwirinzi rwafashe.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe aheruka gushimangira ko izi ngamba zitazigera zivaho mu gihe cyose ibibazo birimo n’icya M23 bitazaba byakemutse.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *