Amina J Mohammed wo muri Nigeria yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa Loni wungirije

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Mukuru mushya w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres kuri uyu wa kane, yagize minisitiri w’ibidukikije wa Nigeria, Amina J. Mohammed, Umunyamabanga Mukuru wa Loni uzamwungiriza.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ibi Guterres yabitangaje abinyujije kuri Stephane Dujarric, umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ucyuye igihe, Ban Ki-moon.

Guterres yanatangaje ko abandi bagore babiri bazajya mu myanya yo hejuru muri Loni; abo ni Maria Viotti wo muri Brazil wagizwe umuyobozi wa cabinet, na Kyung-wha Kang wo muri Koreya wagizwe umujyanama udasanzwe mu bya politiki. Uyu akaba ari umwanya mushya agiye gushyiraho.

Amina Mohammed, minisitiri w’ibidukikije wa Nigeria, yabanje gukora muri Loni nk’umujyanama udasanzwe wa Ban-ki-moon nk’uko Africanews dukesha iyi nkuru ivuga.

Yagize uruhare rukomeye mu kuzana gahunda y’iterambere rirambye rya 2030, harimo n’intego z’iterambere rirambye. Mbere yo gukora muri Loni yakoze mu butegetsi bw’abaperezida batatu bukurikiranye nk’umujyanama udasanzwe ku Ntego z’iterambere ry’ikinyagihumbi ( Millenium Development Goals).

Amina J. Mohammed, United Nations Secretary-General’s Special Adviser on Post-2015 Development Planning, addresses participants at an Open Meeting of the Group of Friends of the Alliance of Civilizations on the topic of
Amina J. Mohammed

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Amina J Mohammed, utandukanye na Amina Mohamed wo muri Kenya wiyamamariza kuyobora Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, yavutse mu 1961, yiga muri Nigeria no mu Bwongereza, akaba ari umubyeyi w’abana batandatu.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *