Abaturage bugarijwe n’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, aho umutwe wa M23 ushinjwa ihohoterwa rikabije, nk’uko Amnesty International ibitangaza

Amnesty International irashinja M23 Ibyaha by’Intambara mu Burasirazuba bwa Congo

Sangiza iyi nkuru

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, wasohoye raporo nshya ishinja umutwe w’inyeshyamba wa M23 gukora ibikorwa bifatwa nk’ibyaha by’intambara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Raporo yasohotse ku wa Mbere, tariki ya 27 Gicurasi 2025, ishingiye ku buhamya bw’abantu 18 bagiye bafatwa n’uyu mutwe, bagafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bamwe bagakorerwa iyicarubozo abandi bagashimutwa bakaburirwa irengero. Amnesty ivuga ko abaturage bafatwaga bashinjwa gufasha ingabo za Leta ya Congo, ariko nta bimenyetso bifatika byabaga bihari. Bamwe bafunzwe batamenyeshejwe impamvu, abandi bagakorerwa ibikorwa bibabaza umubiri n’amarangamutima.

Iyi raporo igaragaza ko inyeshyamba za M23 zashyizeho ahantu h’ihariye bafungiragamo abaturage, harimo insengero n’amashuri yahinduwe nk’ahantu hafungirwa abantu ku ngufu. Muri ibyo bigo, bamwe mu baturage bakorerwaga iyicarubozo, abandi bakicirwa aho, abandi bakajyanwa batazwi iyo bajyanywe.

Amnesty ishimangira ko ibi bikorwa binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga agenga intambara, bityo bikaba bishobora gufatwa nk’ibyaha by’intambara. Ku bw’iyo mpamvu, Amnesty isaba ko hakorwa iperereza ryigenga kandi rigatanga umucyo ku byabaye, kugira ngo abakekwaho uruhare mu byaha bashyikirizwe ubutabera.

M23 ni umutwe w’inyeshyamba umaze igihe kirekire urwanira mu burasirazuba bwa Congo. Leta ya Congo isanzwe ishinja u Rwanda kuwushyigikira, ariko u Rwanda rubihakana. Amnesty ivuga ko ibikorwa bya M23 birushaho guhungabanya umutekano w’abaturage bo mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Epfo, aho umubare munini w’abaturage bakomeje kwimurwa, abandi bakaba babayeho mu bwoba n’ubwigunge.

Nubwo kugeza ubu Leta ya Congo itaratanga igitekerezo kuri iyi raporo nshya, ibirego nk’ibi bikomeje gutiza umurindi umwuka mubi hagati ya RDC n’u Rwanda. Ku ruhande rwa Amnesty, hasabwe ko hafatwa ingamba zihuse zo kurinda abasivili, gufungura byihuse abaturage bose bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, no gukurikirana abakekwaho uruhare mu bikorwa byo guhungabanya uburenganzira bwa muntu.

Iyi raporo ije mu gihe akarere k’ibiyaga bigari kakomeje guhungabanywa n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro. Mu gihe ubuyobozi bwa M23 bukomeje gukaza umurego, abaturage barasabwa n’amahanga guhagurukira icyarimwe kurwanya ihohoterwa rikomeje kwibasira abasivili.

Amnesty International irasaba amahanga kudasubira inyuma, ahubwo agafasha mu gukumira ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu no gukurikirana abakekwaho ibyaha by’intambara.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Double standard yaba nayo irarambiranye, igihe baryaga abantu ntitwavugije induru …hari icyo bavuze? Cg nabo bafite ubwoko iyo bupfuye ntibibareba abandi bapfa bagahaguruka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *