Amwe mu mateka ya Hussein Radjabu wagereranyije Perezida Nkurunziza n'icupa ririmo ubusa (Empty bottle)

Sangiza iyi nkuru

Iyo uvuze izina Hussein Radjabu mu Burundi ryumvikana vuka kuko yabaye mu bantu b’ibikomerezwa kuri Leta iriho, ubu iyobowe n’ishyaka CNDD-FDD, yabereye umuyobozi ndetse anaba inshuti na Perezida Nkurunziza nyuma yaje gutuka.

Uyu munyapolitiki  benshi bamwibuka ari umuyobozi w’ishyaka rya CNDD FDD, nyuma aza kwitandukanya naryo ndetse anagana inzira yo kurwanya Leta. Hussein yari kumwe mu ishyamba na Perezida Nkurunziza mbere y’uko iri shyaka rifata ubutegetsi mu mwaka wa 2005.

Mu mwaka wa 2007 ubwo yavaga ku buyobozi bwa CNDD-FDD yahise afungwa ashinjwa gushinga umutwe w’inyeshyamba ndetse no gutuka umukuru w’igihugu.

Nk’uko bigaragara ku binyamakuru bitandukanye, Hussein yagereranije Petero Nkurunziza n’icupa ririmo ubusa “empty bottle”. Nyuma yo kugezwa mu rukiko rwamukatiye mu mwaka wa 2008 igifungo cy’imyaka 13.

Mu 2015 yaje gutoroka gereza ya Mpimba yari afungiyemo, uyu mwaka ari nawo waje kuvukamo imvururu zishingiye kuri Politiki, ubwo abaturage bigaragambyaga bamagana manda ya Gatatu ya Perezida Nkurunziza, zaje gukurikirwa n’igerageza rya Kudeta.

Aho ndi, ndi kumwe n’Abarundi

Mu ijoro ryo ku ya 1 Werurwe 2015, nibwo Radjabu yatorotse gereza ya Mpimba yari afungiyemo, byatangajwe ko yajyanye na bamwe mu bagororwa ndetse n’abarinzi ba Gereza.

hon radjabu

Uku gutoroka kw’uyu mugabo, byateje urujijo ndetse bamwe mu bakurikira neza ibya politiki y’u Burundi batangira guhwihwisa ko Leta ya Nkurunziza ishobora kuba igiye guhura n’isanganya rikomeye, kuko byagaragazaga ubugambanyi buri mu nzego za Leta.

Ubwo yatorokaga, amakuru yatangajwe yavugaga ko agakino ko kumucikisha kapanzwe na bamwe bakoraga mu rwego rw’iperereza ubwo imvururu zari zatangiye, Perezida Nkurunziza amaze gutangaza ko aziyamamaza kuri manda ya 3, bityo ngo abapolisi bacungaga gereza bamusohoramo atuje.

Ubwo yaganiraga na BBC, yatangaje ko uburyo bubi yarafunzwemo aribwo bwamuteye gutekereza ibyo gucika, ko yahabwaga isaha imwe gusa yo kota izuba ubundi agafungirwa ahantu ha wenyine. Leta yatangaje ko gutoroka kwe nta gitangaza kirimo ndetse ko gutoroka ntaho bitaba ku isi.

Ubwo iki gitangazamakuru cyamubazaga aho aherereye, yagisubije agira ati “Ndi kumwe n’Abarundi, Abarundi kandi babarizwa mu Burundi”. Icyo gihe yirinze kwerura agace arimo n’ubwo byemezwaga ko ari muri Tanzania.

Yavuze ko ubwo yatorokaga gereza yari afungiyemo mu buzima yise bubi, ngo yasohotse yemye n’amatora yaka hose.

Hussein Radjabu burundi beat copie

Hanugwanugwa ifatwa rye

Hagiye gushira ibyumweru bitatu havuzwe amakuru y’uko Hussein Radjabu yafashwe, ngo akaba ari mu maboko y’inzego z’umutekano. Yaba Leta y’u Burundi ndetse na Radjabu ubwe, nta numwe wari wagira icyo abivugaho ngo anyomoze cyangwa yemeze.

Amakuru acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yaba yarafatiwe mu gihugu cya Tanzania, mu gace ka Kigoma, nyuma ashyikirizwa inzego z’umutekano z’u Burundi.

Ni kenshi kandi byagiye bivugwa ko uyu munyapolitiki ari umuyobozi mu mutwe FOREBU ugamije kuvanaho Leta ya Nkurunziza, by’umwihariko ngo akaba akorana na Gen Niyombare Godefroid wari uyoboye umugambi wa kudeta mu 2015.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *