Umuryango wa Mukura Victory Sports watangaje inkuru ibabaje y’urupfu rwa Andre Kinyango, umwe mu banyabigwi b’iyi kipe wigeze kuyibera umunyezamu mbere ya 1977.
Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X rwa Mukura VS, bagize bati: “Umuryango wa Mukura Victory Sports ubabajwe no kumenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru urupfu rw’umunyabigwi wacu Andre Kinyango.”
Andre Kinyango azwi nk’umunyezamu wihariye wagize uruhare rukomeye mu mateka y’iyi kipe, akaba yaranabaye icyitegererezo ku rubyiruko rw’icyo gihe.
Ubuyobozi bwa Mukura buvuga ko azahora yibukwa nk’intwari y’ikipe n’umupira w’amaguru nyarwanda.
Imiryango, inshuti n’abakunzi ba ruhago bari gutangaza ko bifatanyije n’umuryango wa Kinyango muri ibi bihe bikomeye.





