Angilikani yasubije abayibasiye kubera kurwanya amasezerano y’u Bwongereza n’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Mu iteraniro rya Pasika ryabaye kuri uyu wa 9 Mata 2023, itorero Angilikani ryo mu Bwongereza (Church of England) ryasubije abaryibasiye kubera kurwanya amasezerano y’u Bwongereza n’u Rwanda ajyanye n’abimukira.

Muri Mata 2022 ubwo aya masezerano yari amaze gusinywa, Arikiyepisipoki wa York, Rev. Stephen Cottrell na Arikiyepisikopi wa Canterbury, Rev. Justin Welby, batangaje ko bidakwiye ko abimukira boherezwa mu Rwanda, kuko bitajyanye no gushaka kw’Imana, basaba ko hashakwa ubundi buryo.

Icyo gihe hari abatangiye kwibasira aba bashumba bakuru muri iri torero, bavuga ko bivanze muri politiki. Gusa Rev. Cottrell yasubije ko atari ko biri, ahubwo ngo ibyo we na Rev. Welby bakoze bijyanye n’indangagaciro n’ukwemera kwa gikirisito.

Rev. Cottrell yagize ati: “Ubwo Arikiyepisikopi wa Canterbury nanjye twasabaga ko hajyaho uburyo butekanye kandi bwemewe n’amategeko ku mpunzi zinjira mu Bwongereza, ntabwo byari ibya politiki y’amashyaka, biri kure yabyo, ahubwo byari ugutakamba gukomeye kuva ku kwemera kwa gikirisito.”

Ikinyamakuru The Telegraph kivuga ko mu cyumweru gishize, abayoboke barenga 1,450 ba Angilikani yo mu Bwongereza bagejeje mu biro bya Minisitiri w’Intebe inyandiko irwanya gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Aba bayoboke basobanura ko iyi gahunda itemewe n’amategeko, ko itajyanye n’ukwemera kwa gikirisitu gushyigikira ko ikiremwamuntu cyose kingana imbere y’Imana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *