Angola: Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ifatirwa ry’imitungo ya Isabel Dos Santos ifite agaciro ka miliyari 1 $

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 27 Ukuboza, ibitangazamakuru byatangaje ko Urukiko rw’Ikirenga rwa Angola (ASC) rwategetse ko hafatirwa byo gukumira imitungo myinshi y’umukobwa w’uwahoze ari perezida, Isabel dos Santos, ifite agaciro ka miliyari imwe y’amadolari .

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cya leta, Jornal de Angola, ngo iri tegeko rije nyuma yo kugaragara ko kunyereza umutungo n’ibindi byaha.

“Hariho ibimenyetso byo kunyereza umutungo, gukoresha umwanya we, uruhare mu bukungu mu bucuruzi no kunyereza amafaranga, biteganwa kandi bihanwa n’amtegeko”, iyi ni Jornal de Angola ivuga ko Isabel agomba kumenyeshwa gusa nyuma yo gufatira umutungo.

Iki kinyamakuru cyakomoje ku cyemezo cyashyizweho umukono n’umucamanza mukuru, Daniel Geraldes, cyo ku ya 19 Ukuboza kivuga ko “amafaranga yose asigaye kuri konti iriho izina rimwe cyangwa ihuriweho iriho izina rya Isabel, n’ibindi bikorwa by’imari bifitanye isano na we bifaatirwa.

Yongeyeho ko zimwe muri izo konti ziri mu bihugu nka Mozambike, Cape Verde na Sao Tome na Principe.

Urukiko kandi rwategetse gufatira 70 ku ijana by’imigabane y’isosiyete y’itumanaho yo muri Mozambique, Mstar, aho Isabel dos Santos “ari we wunguka cyane,” kandi yemerera ifatirwa rya 70% by’imigabane y’uregwa muri Upstar Comunicação.

Urukiko rwategetse kandi gufatira 100 ku ijana by’imigabane y’amasosiyete UnitelL T yo muri Cape Verde na Unitel STP yo muri Sao Tome na Principe, aho uyu mucuruzikazi wo muri Angola afite inyungu.

Embalvidro, Unitel International Honding na Unitel International ni andi masosiyete arebwa n’icyemezo cy’urukiko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *