Anta Babacar Ngom ni we mugore rukumbi uri mubari kwiyamamariza kuba perezida muri Senagali mu matora azaba kuri iki cyumweru. Nubwo adafite amahirwe menshi yo gutsinda amatora, ariko abamushyigikiye bavuga ko ari ikimenyetso kigaragaza ko nyuma y’igihe kirekire intambara y’uburinganire irwanya noneho umugore nawe ashobora gutinyuka akaba yakwiyamamaza.
Anta Babacar Ngom, ni umugore w’umushabitsi ufite imyaka 40. Ni ijwi ry’abagore n’abana, bagowe no kuzamuka mu bukungu, kubura akazi ndetse bagakubitwa n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko. Mu kwiyamamaza kwe, yemera ko ku ngoma ye azaha akazi abantu barenga miliyoni, ndetse agashyiraho na banki y’abagore kugira ngo babashe kubona inguzanyo biteze imbere. Ati “Igihugu cyacu gifite ibyiza byinshi. Umutungo kamere urahari, kandi wabyazwa umusaruro kurushaho. Abakobwa, mpura nabo bansaba inkunga. Babikora kuko bazi ko umunsi umwe umugore najya ku butegetsi azabahoza amarira. Nintorwa sinzabibagirwa.”
Gusa bamwe ntibamubona mu bakandida batsinda amatora. Ariko bakavuga ko ku nshuro ya mbere mu buzima bwa Senaegali umugore yiyamamaje ari ikimenyetso cy’uko nabo bamaze gutinyuka kandi uburinganire bugenda butera imbere.
Selly Ba, umurwanashyaka we ati “Tugomba kugaragara kabone nubwo tutazatsinda. Kuba dufite umukandida w’umugore birahagije.”
Abarwanashyaka be bishimiye kumushyigikira kandi bakavuga ko nubwo atazatsinda ariko bizeye impunduka muri guverinoma izashyirwaho na perezida uzatorwa. Uwitwa Aicha Ba ati” abana bacu bagwa mu nyanja bajya iburayi kubera kubura akazi n’umutekano muke. Ubushomeri bwabaye karande. Abagore barananiwe.” Ibi yabivuze nko kugaragaza ko hakenewe impinduka zihindura ubuzima bw’abanyasenegali barimo benshi bafite ikibazo cyo kubura akazi ndetse bugarijwe n’ubukene.
Bwiza.com


