APR FC na Kiyovu Sports zatsinze bigoranye, zitangira kwanikira Rayon Sports

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya APR FC kuri iki cyumweru yatsinze bigoranye Bugesera FC ibitego 2-1, biyihesha gukomeza kuyobora by’agateganyo urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yakiriye Bugesera y’umutoza Eric Nshimiyimana, mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona wabereye kuri Stade y’i Bugesera.

Ni umukino APR FC yasabwaga gutsinda igashyiramo ikinyuranyo cy’amanota atandatu hagati yayo na Rayon Sports, bijyanye n’uko uyu mukeba wayo kuri uyu wa Gatandatu yari yatsinzwe na Police FC ibitego 4-2.

Nyuma y’igice cya mbere cy’umukino cyaranzwe no gusatirana ku mpande zombi, Bugesera FC yafunguye amazamu ku munota wa 40 w’umukino biciye kuri Mucyo Derrick.

Ni ku mupira wa Coup-Franc uyu musore yateye mbere yo kuruhukira mu nguni y’izamu rya Ishimwe Pierre.

Nyuma y’umunota umwe Bugesera FC ifunguye amazamu Bizimana Yannick yatsindiye APR FC igitego cyashoboraga kuyifasha kwishyura, gusa umusifuzi wo ku ruhande yemeza ko uyu rutahizamu yari yabanje kurarira. Ni icyemezo cyakora cyo cyitishimiwe n’abakinnyi ndetse n’abatoza ba APR FC.

Mu minota ya mbere y’igice cya kabiri cy’umukino byabaye ngombwa ko umutoza Ben Moussa wa APR FC akora impinduka, yinjiza mu kibuga Ishimwe Anicet wahise afata umwanya wa Nshuti Innocent utari wagize umusaruro ufatika atanga.

Ni impinduka zatanze umusaruro wihuse kuko Ishimwe Anicet kuko ku munota wa 67 w’umukino yahise yishyurira ikipe ye igitego yari yatsinzwe, nyuma y’uburyo bagenzi be bari bakunze kugerageza gusa bakagorwa n’umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu.

Iminota ya nyuma y’umukino yaranzwe n’igititu kinshi ku ruhande rwa APR FC yasgakaga igitego cya kabiri, binajyanye n’uko Bugesera FC yari yeretswe Ikarita itukura yahawe umunya-Ghana Sadick Sulley.

Igitego cy’intsinzi ku ruhande rwa APR FC cyabonetse ku munota wa 90+2 biciye kuri Rwabuhihi AimĂ© Placide, ku mupira wari uturutse muri koruneri yari itewe na Ishimwe Christian mbere yo kuwutereka mu izamu n’umutwe.

Ni igitego cyatumye APR FC igumana umwanya wa mbere n’amanota 52, irusha abiri yonyine Kiyovu Sports yagiye gutsindira Espoir FC i Rusizi ibitego 2-1.

Iyi Kiyovu Sports na yo yahise ishyira ikinyuranyo hagati yayo na Rayon Sports iyikurikiye dore ko iyirusha amanota ane.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *