gulnw-xeaam5an-1024x794.jpg

APR FC yagarutse i Kigali by’igihe gito

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya APR FC yagarutse mu Rwanda by’igihe gito ivuye muri Tanzania dore ko izasubirayo gutana mu mitwe na Azam FC mu mukino wa CAF Champions League.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 4 Kanama 2024, ni bwo abagize APR FC bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe bavuye muri Tanzania.

APR FC yari muri Tanzania aho yari yarangiye gukina na Simba SC mu mukino wa gicuti wabaye ku munsi uzwi cyane nka Simba Day utegurwa n’iyi kipe y’ikigugu muri aka Karere.

Uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu, APR FC yaje gutsindwa ibitego 2-0 na Simba SC muri uyu mukino ngarukamwaka utegurwa mu rwego rwo kumurikira abafana ikipe yabo n’imishinga migari iba igiye kuranga umwaka w’imikino wose.

Ibinyujije ku rukuta rwa X, APR FC yatangaje ko yagarutse mu Rwanda ivuye muri Tanzania aho ije kwitegura gutana mu mitwe na Azam FC nayo yari iri mu Rwanda mu birori bya Rayon Day yatumiwemo na Rayon Sports iwutegura.

APR FC na Azam FC bazakinira umukino ubanza wa CAF Champions League i Dar Es Salaam muri Tanzania taliki ya 17 Kanama 2024. Ni mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali mu Rwanda taliki ya 24 Kanama 2024. gulnw-xeaam5an-1024x794.jpggulnwkvbsaawvb7-1024x683.jpg1722834952763.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *