Ubuyobozi bwa APR FC bwashimiye ikipe y’umujyi wa Kigali, A.S Kigali, yabashije kuyitsinda inshuro eshatu zikurikiranya mu mezi abiri ashize, ikayitwara ibikombe bibiri.
Bigaragara mu itangazo iyi kipe yasohoye ku rubuga rwayo kuri uyu wa 15 Kanama 2022, ishimira abakunzi n’abakinnyi bayo nyuma y’aho iyi kipe itsindiwe kuri penaliti mu mukino yahataniragamo igikombe gikuru, Super Cup.
Iyi kipe yagize iti: “Ubuyobozi bwa APR FC bukaba bushimira ikipe ya AS Kigali yabashije kuyitsinda inshuro 03 mu gihe cy’amezi abiri. Na none, ariko buributsa ko ikipe y’Umujyi wa Kigali imaze imyaka 22 ibayeho, bakaba bamaze gukina imikino 59 n’ikipe y’Ingabo z’Igihugu. Muri iyo mikino yose APR FC niyo yatsinze imikino myinshi igera kuri 40, AS Kigali itsinda 09, banganya inshuro 10.”
APR FC yakomeje igira iti: “Bijyanye na politiki ya APR FC yo gukinisha abakinnyi b’Abanyarwanda baba baturutse mu Ntara zose z’igihugu ndetse iyi politiki ikaba inafasha nandi makipe yose kuko kugeza ubu amakipe yose yaba ayo mu cyiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri hafi ya zose harimo abakinnyi baciye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC.”
Ibona abakinnyi bayo baritwaye neza imbere y’ikipe ikinisha n’abanyamahanga. Iti: “Ubuyobozi bwa APR FC bwaboneyeho no gushimira abakinnyi uko bitwaye mu mukino ku munsi w’ejo kuko byasabye gukiranurwa na za penalite ku ikipe ifite abakinnyi b’Abanyamahanga baturutse impande zose z’isi. Gusa ariko abakinnyi baributswa ko bafitiye ideni abakunzi ba APR FC bityo barasabwa gukomeza gushyiramo imbaraga no gukorana umuhate.”
A.S Kigali yatsinze APR FC igitego 1-0 tariki ya 28 Kamena, itwara igikombe cy’amahoro. Yongeye kuyitsinda kuri uyu wa 14 Kanama 2022, iyitwara Super Cup. Undi mukino wabanjirije iyi wari uwa shampiyona.


