APR FC yisubije icyubahiro mbere yo kwesurana na Rayon Sports

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya APR FC yisubije umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo gutsinda bigoranye Sunrise FC igitego 1-0.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yasuye Sunrise FC kuri Stade ya Nyagatare, mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona.

Ni umukino yasabwaga gutsinda ikisubiza umwanya wa mbere, nyuma y’uko ku wa Gatanu yari yawuvanweho na Gasogi United nyuma yo gutsinda Gorilla FC ibitego 2-1.

Igitego rukumbi cyatsinzwe kuri penaliti na Ruboneka Jean Bosco ku munota wa 20 w’umukino ni cyo cyafashije APR FC kuvana amanota atatu i Nyagatare. Ni nyuma y’ikosa Bizimana Yannick yari amaze gukorerwaho mu rubuga rw’amahina.

Igice cya kabiri cy’umukino cyaranzwe no gusatira cyane ku ruhande rwa Sunrise yashakaga kugombora, gusa abarimo Yafesi Mubiru, Samson Babuwa na bagenzi babo ntibashobora kubyaza umusaruro uburyo bagiye babona.

Umunsi wa 18 wa shampiyona usize APR FC iyoboye shampiyona n’amanota 37; ikaba irusha amanota abiri Gasogi United iyikurikiye.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu kandi irarusha amanota atanu AS Kigali ya gatatu yatsinzwe na Police FC ibitego 2-1; mu mukino wa kabiri wikurikiranya yatsindwaga.

APR FC ku munsi wa 19 wa shampiyona izakira Rayon Sports, mu mukino uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye mu cyumweru gitaha.

Ni umukino Rayon Sports igomba gukina mbere yo kubanza kwisobanura na Kiyovu Sports igomba kuyisura kuri Stade ya Muhanga, mu mukino w’umunsi wa 18 uteganyijwe kuri iki cyumweru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *