Igikomangoma cya Arabiya Sawudite, Mohammed bin Salman, yagizwe minisitiri w’intebe w’ubwami mu ivugurura rya guverinma ryategetswe n’Umwami Salman, nk’uko iteka ry’umwami ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro Ntaramakuru bya Arabiya Sawudite ku wa Kabiri rivuga .
Igikomangoma Mohammed asanzwe ari umutegetsi ukmeye muri ubu bwami bwambere bucukura peteroli nyinshi ku Isi kandi ishyirwa kuri uyu mwanya rye rishimangira uruhare rwe nk’umuyobozi wa guverinoma y’ubwami.
Igikomangoma cy’ikamba, kizwi mu mpine y’amazina ye nka MBS, mbere yigeze kuba minisitiri w’intebe wungirije ndetse na minisitiri w’ingabo. Asimbuwe nka minisitiri w’ingabo na murumuna we, Khalid bin Salman, wari minisitiri w’ingabo wungirije.
Iri teka ry’ibwami ryemeje abandi baminisitiri bakuru bose mu myanya yabo, barimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Igikomangoma Faisal bin Farhan Al Saud, Minisitiri w’imari Mohammed al-Jadaan na Minisitiri w’ishoramari Khalid al-Falih.
Mu gushyiraho MBS nka minisitiri w’intebe, umwanya mbere ubusanzwe wari ufitwe n’umwami, w’imyaka 86 bisa nko kuganisha buhoro buhoro gushyira ubwami mu maboko ya Mohammed Bin Salman witezweho gusimbura se.
Iki cyemezo cy’umwami cyo kuri uyu wa Kabiri nticyagaragaje impamvu zatumye ashyirwaho, ariko ibiro ntaramakuru bya leta, SPA, byavuze ko umwami ukomeje kuba umukuru w’igihugu, azakomeza kuyobora inama z’abaminisitiri azitabira.


