ekw3hkgwaaac5rh.jpg

Arashimira uburyo RDF yamutabaranye n’umuryango mu mpanuka bakoreye muri Nyungwe

Sangiza iyi nkuru

Niyomugabo Gad n’umuryango we ugizwe n’abantu batatu kuri uyu wa 14 Ukwakira 2020 bakoreye impanuka muri Pariki ya Nyungwe, imodoka barimo igwa mu manga. Arashimira uburyo ingabo z’u Rwanda zikorera muri iyi Pariki zihutiye kubatabara.

Niyomugabo agira ati: “Ejo hashize twarokotse impanuka ikomeye mu ishyamba rya Nyungwe. Ndashimira ingabo zacu (RDF) zangezeho bwa mbere, ndi kumwe n’umugore, umukobwa wanjye n’umuhungu wa muramu wanjye. Iyo zitaba zo, ntabwo iyi nkuru yari kubarwa nanjye. Twarokotse urupfu. Abasirikare ba RDF bahageze mu minota 5 tumaze gukora impanuka, bakora igishoboka cyose batuvana mu gihuru, muri metero 300 uvuye ku muhanda.”

Akomeza avuga ko RDF yabahaye ubutabazi bw’ibanze, irangije ihamagara Polisi y’u Rwanda n’Imbangukiragutabara, imujyana mu bitaro bya Bushenge biherereye mu Karere ka Nyamasheke.

ekw3hkgwaaac5rh.jpg Mbere yo koherezwa mu Bitaro bya Bushenge

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Arashimira uburyo RDF yamutabaranye n’umuryango mu mpanuka bakoreye muri Nyungwe
    Nibyo mbambabwira aba nabantu babasaza kbs mukomerezaho ndabemera.

    1. Arashimira uburyo RDF yamutabaranye n’umuryango mu mpanuka bakoreye muri Nyungwe
      Yewe kabisa baragutabaye rwoseee kuko metero 300 uvuye kumuhanda.Imana yakugiriye neza pe Kandi bravooooo ku ngabo zacu pe.

    2. Arashimira uburyo RDF yamutabaranye n’umuryango mu mpanuka bakoreye muri Nyungwe
      Yewe kabisa baragutabaye rwoseee kuko metero 300 uvuye kumuhanda.Imana yakugiriye neza pe Kandi bravooooo ku ngabo zacu pe.

  2. Arashimira uburyo RDF yamutabaranye n’umuryango mu mpanuka bakoreye muri Nyungwe
    Nibyo mbambabwira aba nabantu babasaza kbs mukomerezaho ndabemera.

  3. Arashimira uburyo RDF yamutabaranye n’umuryango mu mpanuka bakoreye muri Nyungwe
    Muri intwari????????????????????

  4. Arashimira uburyo RDF yamutabaranye n’umuryango mu mpanuka bakoreye muri Nyungwe
    Muri intwari????????????????????

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *