Arusha: Gereza yafungiwemo abagize uruhare muri jenoside igiye gufungwa ku mugaragaro

Sangiza iyi nkuru

Gereza y’Umuryango w’Abibumbye (UNDF) muri Arusha, yakiriye abakatiwe n’abakekwagaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka yashize, igiye gufungwa .

Iyi gereza y’ibyumba 89 iherereye mu yindi gereza nkuru irinzwe cyane iri mu nkengero z’umujyi wa Arusha izashyikirizwa Guverinoma ya Tanzania kuwa 28 Gashyantare.

Ifunga ryayo ryerekana umusozo w’ibikorwa by’Urwego rwashyiriweho kurangiza imanza zasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ngo ruburanishe abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Uru rwego rwakomeje ibikorwa bitarangijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiiweho u Rwanda (ICTR), rwafunze imiryango mu Kuboza 2015 nyuma yo guhamya ibyaha abakekwaga bagera kuri 60.

Iki kigo (cyangwa gereza) cyari gifite inshingano zo gufungirwamo gusa abantu baregwa cyangwa bakekwaho kuba barakoze ibyaha by’intambara mu Rwanda mu gihe cya jenoside nk’uko iyi nkuru dukesha The Citizen ivuga.

Abantu basaga miriyoni, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi ndetse n’Abahutu bamwe ‘bashyira mu gaciro’ bishwe mu bwicanyi bwakurikiye ihanurwa ry’indege ya Habyarimana mbere y’uko ubwicanyi buhagarikwa na RPA/RPF muri Nyakanga 1994.

Abantu 51 baturutse mu bihugu birenga 15 bari bafungiye muri icyo kigo, nk’uko itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara n’uru rwego kuwa Gatatu rivuga.

Mu bafungiwe muri iki kgo mbere harimo uwahoze ari Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda (Ex-FAR), Augustin Bizimungu, umuririmbyi Simon Bikindi, hamwe n’uwahoze ari umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ingabo, Theoneste Bagosora. Indi gereza isigaye ni uy ’Umuryango w’Abibumbye iri La Haye, mu Buholandi akaba ari naho hafungiwe Felicien Kabuga.

Iri tangazo rivuga ko ihererekanyabubasha rizashyirwa mu bikorwa na Gerefiye w’urukiko, Abubacarr M. Tambadou, uzafunga ikigo ku mugaragaro mu rwego rwo kwitegura kugishyikiriza guverinoma.

Gufunga iki kigo bibaye mu gihe icyenda bahanaguweho ibyaha mu bwicanyi bwabereye mu Rwanda cyangwa barangije ibihano byabo bakomeje kuguma i Arusha, bigaragara ko ntaho bafite ho kujya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *