nday_macky-7d14b

AU yanze kandidatire ya Macky Sall wari watanzwe na Ndayishimiye ngo azayobore Loni

Sangiza iyi nkuru

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), wanze gushyigikira kandidatire ya Macky Sall wahoze ari Perezida wa Sénégal wari umaze igihe atanzwe n’u Burundi ngo abe Umunyamabanga Mukuru mushya w’Umuryango w’Abibumbye.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe ni bwo u Burundi bwari bwatanze Sall kuri uriya mwanya, nyuma gato y’uko yari amaze kwakirwa i Bujumbura na Perezida Evariste Ndayishimiye muri iki gihe uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Komisiyo ya AU mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe, yavuze ko kandidatire y’uriya mugabo yanze gushyigikirwa n’ibihugu 20 byo ku mugabane wa Afurika birimo n’icya Sénégal akomokamo.

Leta ya Sénégal yari imaze igihe imenyesheje uriya muryango ko itigeze na rimwe ishyigikira iyo kandidatire ye, kandi ko ntaho ihuriye na gahunda ishyigikiwe na leta y’u Burundi ijyanye n’iyo kandidatire.

Nta cyo Sall yahise atangaza ku mugaragaro kuri icyo cyemezo cya AU.

AU yanze iriya kandidatire mu gihe ku wa Kane yari yoherereje ibihugu 55 biyigize ubutumwa bubimenyesha ko itari kwangwa  bitarenze ku wa Gatanu ku majwi arenze kimwe cya gatatu cy’ibihugu byemerewe gutora. Imbanzirizamushinga y’icyemezo cyo kuyemera yari kuba yemejwe “mu bwumvikane”, nkuko amategeko y’imikorere ya AU abiteganya.

Sall, w’imyaka 64, yategetse Sénégal kuva mu 2012 kugeza mu 2024, ubwo yavaga ku butegetsi nyuma y’imvururu ziciwemo abantu zatewe no gushaka kwiyamamariza manda ya gatatu.

Ni umwe mu bifuzaga gusimbura Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, uzasoza manda ye mu mpera z’uyu mwaka.

Abandi bakandida bamaze kumenyesha ko bifuza uriya mwanya barimo Michelle Bachelet wahoze ari Perezida wa Chile, akanaba uwahoze ari komiseri mukuru wa Loni ushinzwe uburenganzira bwa muntu. Kandidatire ye yatanzwe na Chile, Brésil na Mexique.

Undi ni Rafael Grossi usanzwe ayobora Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingufu za nikleyeri watanzwe na Argentine, hakanaba umunya-Costa Rica Rebeca Grynspan usanzwe ari umukuru w’akanama ka Loni gashinzwe ubucuruzi n’iterambere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *