Kuri uyu wa Gatatu, urukiko rwo muri Myanmar, iyobowe n’igisirikare, rwahamije umuyobozi wahiritswe ku butegetsi, Aung San Suu Kyi, ibindi byaha bibiri bya ruswa, rumukatira imyaka itatu bimugeza ku myaka 26 y’igifungo .
Suu Kyi w’imyaka 77 yafunzwe ku ya 1 Gashyantare 2021, ubwo ingabo zafataga ubutegetsi zihiritse guverinoma yatowe. Yahakanye ibyo aregwa muri uru rubanza, aho yashinjwaga kwakira amadorari 550.000 nka ruswa yatanzwe na Maung Weik, umutunzi wahamwe n’icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.
Imanza za ruswa zigize uruhare runini mu birego byinshi igisirikare cyareze uyu wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 1991. Suu Kyi yashinjwaga ibyaha 12 byose hamwe hakurikijwe itegeko ryo kurwanya ruswa mu gihugu, buri kirego kikaba gihanishwa igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu nk’uko iyi nkuru dukesh France24 ivuga.
Suu Kyi yari asanzwe yarakatiwe igifungo cy’imyaka 23 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutumiza mu mahanga mu buryo butemewe no gutunga ibikoresho byo gutumanaho bizwi nk’ibyombo cyangwa Walkie-Talkie, kurenga ku mbwiriza yo gukumira coronavirus, kumena amabanga y’igihugu, kwigomeka, uburiganya mu matora n’ibyaha bitanu bya ruswa.
Abamushyigikiye n’abasesenguzi bigenga bavuga ko ibyo aregwa bishingiye kuri politiki no gushaka kumutesha agaciro no kwemeza ko igisirikare cyafashe ubutegetsi ari ngombwa, ariko kimukumira mu matora ataha, igisirikare cyasezeranyije mu 2023.


