Umwambuzi wo kuri interineti ari gusaba hafi miliyoni 10 z’amadolari kugirango areke gushyira ku karubanda inyandiko zo kwa muganga z’Abanyaustraliya zabiwe muri kimwe mu bitero bikomeye by’ikoranabuhanga byibasiye igihugu .
Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rutemewe (Dark web) mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, uyu muhanga mu kwinjira muri mudasobwa mu buryo butemewe (Hacker) yavuze ko asaba idolari 1 Medibank, umwishingizi mu by’ubuzima ukomeye muri Australia, kuri buri mukiriya mu bakiriya bayo bagera kuri miliyoni 9.7 barebwa n’ingaruka zo kutubahiriza amakuru yabo y’ibanga yo ka muganga yibwe mu kwezi gushize.
Uwakoze iki cyaha kandi yashyizeho ubutumwa bukangisha gushyira ku karubanda abakiriya bakuyemo inda nyuma y’aho muri iki cyumweru asohoye “urutonde” rwerekana abakiriya bamwe bahawe imiti yo kubavura kubatwa n’ibiyobyabwenge, abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe n’abanduye virusi itera sida nk’uko tubikesha Al Jazeera.
Ibitangazamakuru byo muri Australia byahujije urubuga rwa Dark web rwakoreshwaga mu kohereza amakuru yibwe, n’umutwe w’abagizi ba nabi bo mu gatsiko ka REvil, abategetsi b’u Burusiya bavuga ko bahagaritse mu ntangiriro z’uyu mwaka babisabwe na Amerika.
Kuri uyu wa Kane, Umuyobozi mukuru wa Medibank, David Koczkar, yamaganye ibikorwa by’aba bahackeri avuga ko “biteye isoni” mu gihe yongeye gusaba imbabazi abakiriya.
Koczkar yagize ati: “Turakomeza kwiyemeza gushyikirana mu buryo bwuzuye kandi mu mucyo n’abakiriya kandi tuzavugana n’abakiriya amakuru yabo yashyizwe ahagaragara ku rubuga rwijimye.”
Medibank ariko yanze kwishyura amafaranga isabwa, ivuga ko ari inama yagiriwe n’inzobere mu byaha by’ikoranabuhanga ivuga ko kubikora bitakwizeza ko amakuru y’abakiriya azagaruka kandi ko bishobora gushyira “abantu benshi mu kaga bigira Australia igipimo nyamukuru yo kwibasira ”.
Igipolisi cya Australia gikora iperereza ku bitero by’ikoranabuhanga, cyaburiye ko kumanura (downloading) cyangwa kubona amakuru utemerewe bishobora kuba icyaha.


