Kirundo: Abasifuzi batinya gusifura imikino irimo Imbonerakure
Perezida w’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi mu Ntara ya Kirundo arashinjwa guhonyora uburenganzira bw’abasifuzi b’imikino y’umupira w’amaguru, aho bamwe muri aba basifuzi basigaye banga gusifura imikino imwe n’imwe batinya uyu mugabo nawe ufite ikipe aba yifuza buri gihe ko igomba gutahana itsinzi uko byagenda kose. Abel Ahishakiye (uri ku ifoto), ni Perezida w’Imbonerakure […]
Minembwe: Abasivili 7 barimo Abanyamulenge batatu bishwe barashwe
Abasivili barindwi, barimo abanyamulenge batatu n’abandi bo mu yandi moko atuye mu Minembwe, bamaze kwicwa mu minsi ibiri barashwe mu misozi miremire ya Minembwe na Itombwe, muri Kivu y’Amajyepfo nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane, iitariki 29 Kanama n’ubuyobozi bw’ibikorwa bya gisirikare bya Sokola 2 muri Teritwari ya Fizi. Ibyo bitero ku basivili biravugwa ko […]
Uganda: Uwera yajuririye igifungo yahawe nyuma yo kumuhamya kwica umugabo we Kananura
Urukiko rw’Ubujurire muri Uganda kuri uyu wa Kane rwumvishe dosiye umugore witwa Jacqueline Uwera Nsenga yamaganamo igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 yahawe nyuma yo kumuhamya uruhare mu rupfu rw’umugabo we, Juvenal Kananura Nsenga. Aba bombi akaba ari Abanyarwanda babaye muri Uganda kuva kera. Abacamanza Elisabeth Musoke na Barishaki Cheborion bumvise ubujurire Uwera Nsenga aregamo Umucamanza w’Urukiko […]
Abatuye 'Bannyahe' bagiye gutangira kwimurwa baba babishaka cyangwa batabishaka
Mu mezi abiri, imiryango igera ku 2,000 izatangira kwimurwa ivanwa aho Umujyi wa Kigali wita mu ‘manegeka’, mu gihe bamwe muri iyo miryango bo bavuga ko bagiye guhohoterwa mu nyungu z’abashoramari bashaka ubutaka bwabo. Ni imiryango ituye mu gace k’akajagari kazwi nka “Bannyahe” gatuwe n’ab’amikoro macye, begeranye cyane n’abakire mu gace kazwi cyane ka Nyarutarama […]
Nyagatare: Polisi yafashe amoko atandukanye y’amavuta ahindura uruhu
Amavuta yisigwa agahindura uruhu rw’uwayisize bakunze kwita mukorogo niyo Polisi y’u Rwanda yafatiye mu isoko ryo mu murenge wa Mimuli mu karere ka Nyagatare. Hafashwe amacupa agera kuri 650, afatirwa mu bikorwa bya Polisi k’ubufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze. Ni ibikorwa byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Kanama 2019, bibera mu maduka atandukanye […]
Goma: Igipolisi cyaburijemo nabi imyigaragambyo yari yateguwe na LUCHA
Igipolisi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyaburijemo nabi imyigaragambyo y’umuryango uharanira impinduka (LUCHA) yari yateguwe kuri uyu wa Kane, itariki 29 Kanama mu Mujyi wa Goma. Babiri mu bigaragambya biravugwa ko bakomeretse. Umwe mu banyamuryango wa LUCHA, Emmanuel Binyene yabwiye 7sur7.cd dukesha iyi nkuru ko abigaragambya bari bicaye ku biro by’intara bakubiswe n’abashinzwe umutekano […]
RAB igiye gushumbusha abahinzi ba Soya yahaye imbuto itabanje kugeragezwa
Ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kiravuga ko impamvu cyatanze imbuto ya Soya ntitange umusaruro kuri bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Huye, bahinga mu gishanga cya COAGIMPA, ari uko itabanje kugereragezwa kuri ubwo butaka. Ibi byaviriyemo abo bahinzi igihombo gikomeye ndetse babiheraho basaba iki kigo kubaha indishyi z’akababaro nk’uko iyi nkuru dukesha RadioTv10 ikomeza […]
Uganda: Gen Kasirye Gwanga yongeye kurasa ku modoka y’abasivili
Gen Kasirye Gwanga mu ijoro ryakeye yongeye kurasa amapine y’imodoka y’ikamyo yasanze irimo irapakira ibiti by’inturusu mu ishyamba ryahoze ari irya leta. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane, itariki 29 Kanama mu Giturage cya Luzira, mu Karere ka Gomba, ubwo itsinda ry’abagabo ryari mu ikamyo ifite purake […]
Amafoto: Perezida Kagame yabonanye na bamwe mu bayobozi bagenzi be bitabiriye inama ya TICAD 7
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ari kumwe n’abandi bayobozi bitabiriye inama ya TICAD7 yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe, ndetes abasha no kugirana ibiganiro n’abantu b’ingenzi batandukanye barimo bamwe mu bakuru b’ibihugu bagenzi be bo muri Afurika. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, itariki 28 […]
Abakozi batatu ba Banki ya Uganda bafashwe basohakana amagunira y’amafaranga
Igipolisi gifatanyije n’igisirikare byataye muri yombi abakozi batatu ba Banki ya Uganda ahitwa Mbale, bari barimo gusohora amafaranga menshi mu mifuka. Amakuru ava mu nzego z’umutekano akaba avuga ko uko ari batatu ari bamwe mu gatsiko ko muri Banki ya Uganda kanyereza amafaranga aba agomba kwangizwa. Urubuga Eagle dukesha iyi nkuru ruravuga ko rwabwiwe ko […]
Iminsi isaga 40 irashize nta bwandu bushya bwa Ebola bugaragaye i Goma
Kuwa Kabiri, itariki 28 Kanama, Umujyi wa Goma wari wujuje iminsi 40 nta bwandu bushya bwa Ebola buhagaragaye nk’uko byatangajwe n’Umuhuzabikorwa w’ibikorwa byo kurwanya iyi ndwara ku rwego rw’intara muri raporo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri. Ku rundi ruhande, ubundi bwandu bushya 10 bwagaragaye muri zone y’ubuvuzi ya Pinga. Agendeye ku kuba hakomeje gutangazwa […]
Nyarugenge : Umugabo yafatanwe amakarito arenga 500 y’ibinyobwa bitemewe
Mu rwego rwo kurwanya icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibinyobwa bitemewe kuri uyu wa 26 Kanama, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyarugenge yafatiye mu bubiko bw’inzu y’uwitwa Sibomana Eugene amakarito 550 y’ibinyobwa bitemewe bizwi nka Agasusuruko Bonne Chance bikorwa na Agasusuruko Familly Ltd. Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector […]
Libya: Abimukira 5 bapfuye abandi baburirwa irengero nyuma yo kurohama bagerageza kujya mu Burayi
Mu Nyanja ya Mediterane hongeye kubera insanganya ubwo kuri uyu wa Kabiri, itariki 27 Kanama, abimukira batanu bagwaga mu mpanuka y’ubwato hafi y’igihugu cya Libya abandi bagera kuri 20 bakaba baburiwe irengero. Igisirikare cyo mu mazi cya Libya cyatangaje ko ubwato bwarohamiye mu birometero 120 uvuye I Tripoli, aho mirambo itanu yarohowe hafi y’inkombe za […]
U Rwanda nta kibazo cy’ibyo kurya rufite — Christine Mukantwari
Kuba imibare y’Ikigero gifatwa nk’icyakwihanganirwa mu mirire mibi mu bana mu Rwanda iri hejuru cyane (38%) ngo ntisobanura ko igihugu gifite ikibazo cy’ibiribwa bikeya nk’uko byemezwa na Christine Mukantwari ukuriye inzobere mu by’imirire mu Rwanda. Imirire mibi yibasiye abana benshi batarageza ku myaka itanu mu bihugu byose by’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, nk’uko bivugwa […]
 Sinahakana ko hari imungu muri twe zikora iyicarubozo — Col Kaka Bagyenda
“ Sinahakana ko hari imungu muri twe zikora iyicarubozo ariko icyo nahoze nigishamo imbere nuko abakozi ba ISO bakoresha uburyo bworoheje ,” uyu ni Col. Kaka Bagyenda, Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu rwa Uganda (ISO), ubwo yahakanaga ko uru rwego rukora iyicarubozo ndetse rugafunga abantu nta muntu ubageraho mu kiganiro n’itangazamakuru. Umuyobozi Mukuru […]
Bugesera: Umugabo yafashwe acuruza imiti ya magendu irimo igabanya ubukana bwa Sida
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera tariki ya 25 Kanama 2019, yafashe uwitwa Nkezabera Pascal wakoraga ubucuruzi bw’imiti ivura abantu, ubucuruzi yakoraga mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ubwo yafatwaga yasanganwe udukarito turimo ibinini bya Paracetamol, Amoxicillin ndetse n’imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) […]
Guverinoma ya Ilunkamba ni igitutsi ku baturage ba Congo — Martin Fayulu
“ Guverinoma ya Ilunkamba ni igitutsi ku baturage ba Congo ,” ibi ni ibyemezwa n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Martin Fayulu, kuri uyu wa Kabiri, itariki 27 Kanama ubwo hatangazwaga ku mugaragaro ihuriro rishya ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ryiswe mu Gifaransa, “ Dynamique pour la vĂ©ritĂ© des urnes (DVU) .” Kuri we, ngo rubanda ntirukeneye iyo guverinoma […]
Mozambique: Uwari ukuriye Diaspora Nyarwanda yishwe arashwe
Nyuma yo kurusimbuka mu 2016, uwari Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda mu gihugu cya Mozambique, Louis Baziga, kuri uyu wa Mbere yishwe arashwe arasiwe mu Mujyi wa Maputo Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye aravuga ko Louis Baziga (ibumoso ku ifoto) yishwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, arasiwe mu gace ka Matola, mu murwa mukuru wa […]
Icyaha cya mbere cyaba cyarakorewe mu isanzure cyatangiye gukurikiranwa
Ikigo cy’iby’isanzure cya Amerika, NASA, cyaba kiri gukurikirana ibivugwa ko umwe mu bo cyohereje mu isanzure yahakoreye icyaha. Uyu bivugwa ko yari kuri ‘station’ ya NASA mu isanzure maze akinjira muri konti ya banki y’umugabo batandukanye. Iki ngo cyaba ari icyaha cya mbere cyakorewe mu isanzure. Anne McClain (Lt. Col mu gisirikare cya Amerika) yemera […]
Tanzania: Impunzi z’Abarundi zishobora gutangira gucyurwa ku ngufu
Impunzi z’Abarundi zahungiye mu gihugu cya Tanzania zifite ubwoba bwinshi bw’uko zishobora gucyurwa ku ngufu guhera ku itariki ya 01 Ukwakira nyuma y’uruzinduko minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’u Burundi aherutse gukorera mu nkambi za Nduta na Mtendeli . Uruzinduko rwa minisitiri Pascal Barandagiye na mugenzi we wa Tanzania, Kangi Ndege Lugola, rwatumye impunzi nyinshi zishya ubwoba […]
Gen. Jacques Ichaligonza niwe wagizwe komanda mushya w’ibikorwa bya Sokola 1
Gen. de Brigade Jacques Nduru Ichaligonza niwe wagizwe komanda mushya w’Ibikorwa bya gisirikare bya Sokola 1, byatangaijwe ku nyeshyamba z’Abagande zo mu mutwe wa ADF, muri Beni, ho muri Kivu y’Amajyaruguru, aho mbere yo kugenwa kuri uyu mwanya yayoboraga ibikorwa bya Sokola 2 byo kurwanya inyeshyamba z’Abanyarwanda zo mu mutwe wa FDLR n’indi mitwe yitwaje […]
RDC: Hatangajwe Guverinoma nshya nyuma y’amezi arindwi itegerejwe
Nyuma y’amezi arindwi itegerejwe Guverinoma nshya ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, amaherezo kuri uyu wa Mbere, itariki 26 Kanama nyuma yo kwemezwa na Perezida Felix Tshisekedi yatangajwe ikaba igizwe n’abaminisitiri 65. Nk’uko byumvikanweho, iyi Guverinoma nshya ya Congo iraba igizwe n’abaminisitiri 23 bakomoka mu ihuriro rya Perezida Felix Tshisekedi (CACH), naho abandi 42 babe […]
Biarritz: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatunguranye mu nama ya G7 atari yitezwemo
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran, Mohammad Jayad Zarif, kuri iki Cyumweru, itariki 25 Kanama, yatunguranye ubwo yinjiraga mu nama ya G7 ihuza abayobozi b’ibihugu birindwi bikize cyane ku Isi kandi atayitumiwemo ariko ntiyabasha kubonana n’abayobozi ba Amerika. Biravugwa ko kugera I Biarritz muri iyi nama ya G7 kwa minisitiri Zarif  kwatunguranye kuko atari yitezwe. Ubwo […]
RDC: Abagera kuri 22 barimo abasirikare ba leta baguye mu mirwano muri Djugu
Abasirikare babiri ba FARDC ndetse n’inyeshyamba 20 nibo baguye mu mirwano yahuje igisirikare cya Congo n’inyeshyamba kuwa gatanu, itariki 23 kanama ahitwa Ladedjo, muri Teritwari ya Djugu. Umuvugizi w’ingabo muri Ituri avuga ko hafashwe intwaro ndetse n’ububiko bw’imiti byasizwe n’inyeshyamba ubwo zahungaga. Biravugwa ko amasasu ya mbere yumvikanye kuwa gatanu nyuma ya saa sita. Ngo […]
Abasaga 300 bavuriwe mu bikorwa bya gisirikare by'imyitozo yiswe Shared Accord 19
Ibikorwa by’abaganga ba gisirikare byahuje abasirikare b’u Rwanda n’aba Amerika mu rwego rw’ubufatanye bw’imyitozo ya Shared Accord 19, byasojwe muri iki cyumweru byafashije kuvura abarwayi 337. Ni igikorwa kimaze ibyumweru 2 kibera mu Bitaro bya Gisirikare by’Ingabo z’u Rwanda i Kanombe. Ubwo hasozwaga ibi bikorwa by’ubuvuzi i Kanombe, Brig Gen Ephrem Rurangwa wari uhagarariye Umugaba […]
Afurika y’Epfo yafatiriye indege ya Air Tanzania
Leta ya Tanzania iratangaza ko Leta ya Afurika y’Epfo yafashe indege ya Air Tanzania ku busabe bw’Urukiko Rukuru, aho uwahoze ari umuhinzi wagiye mu zabukuru avuga ko iyo ndege yafashwe kubera ko Tanzania yananiwe kumwishyura indishyi y’asaga miliyoni 30 z’amadolari yagombaga kumwishyura. Indege yafashwe ni Airbus 220-300  yagombaga guhaguruka i Johannesburg muri Afurika y’Epfo kuri […]
USA: Hatawe muri yombi Abanyanijeriya bibishaga ikoranabuhanga
Hashize imyaka abakora ubujura bushukana bakomoka muri Nijeriya n’ibindi bihugu bibye abacuruzi bo muri Amerika n’abantu ku giti cyabo amadolari y’Abanyamerika abarirwa muri za milliyoni babinyujije kuri konte z’Abanyanijeriya babiri batuye muri Los Angeles. Muri iki gihe ubujura bukoreshejwe ikoranabuhanga bukomeje kwiyongera, Velentine Iro na Chukwudi Christogunus Igbokwe, abaturage ba Nijeriya bari bazwi cyane ku […]
Polisi yataye muri yombi babiri bakoraga inyandiko mpimbano
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama, Polisi yeretse itangazamakuru abagabo babiri Mutungirehe Emmanuel ufite imyaka 34 na Kamali Siliva w’imyaka 27 bakoraga inyandiko mpimbano zirimo ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga bakajya kubigurisha abaturage. Mutungirehe Emmanuel yari asanzwe ari umumotari n’aho Kamali Siliva yakoraga muri Cyber CafĂ©, impapuro mpimbano bakoraga harimo impushya zo gutwara ibinyabiziga, […]
NRS igiye gukora ubushakashatsi ku gikomeje gutera ubuzererezi
Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco NRS kigiye gukora ubushakashatsi ku gitera ubuzererezi nyuma y’aho cyari giherutse kugaragaza ko ingengo y’imari cyahawe gukoresha uyu mwaka idahagije kuko harimo icyuho cya Miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda yo kwita ku nzererezi mu bigo ngororamuco bya Nyamagabe na Gitagata. Ni ikibazo gikomeza gufata intera ndetse kinagaragaza uburyo ubuzererezi bukomeje kwiyongera ubwiyongere […]
Ntabwo dukubitwa urushyi ngo dutange undi musaya. Nta mbabazi tubisabira — Yolande Makolo
Yolande Makolo, Umukozi muri Perezidansi y’u Rwanda, aratangaza ko u Rwanda rudashobora gukubitwa urushyi ngo rwongere ruhindukize undi musaya ubwo yagiraga icyo avuga ku ifungwa rya bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda ryakurikiye ifungwa rya bimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda muri Uganda. Nyuma y’umunsi umwe havuzwe ko hari bimwe mu bitangazamakuru bitangira amakuru kuri […]
RDC: Umusirikare wasinze yishe mugenzi we n’umusivili abarashe
Abantu babiri, umusirikare n’umusivili, kuri uyu wa Kane ushize, itariki 22 Kanam bishwe barashwe n’umusirikare wasinze mu giturage cya Jiba, mu Murenge wa Walendu Pitsi, ho muri Teritwari ya Djugu, mu Ntara ya Ituri. Amakuru aturuka mu gisirikare cya Congo (FARDC) aravuga ko uwo musirikare yarashe mugenzi we batonganye nyuma yo kumenya imishahara yabo. Undi […]
Tanzania: Umunyamakuru wa Televiziyo Watetezi nawe yatawe muri yombi
Umunyamakuru w’Umunyatanzaniya yatawe muri yombi ashinjwa icyiswe gutangaza inkuru itari yo. Umwunganizi we mu by’amategeko yavuze ko yari yatangaje inkuru ku bugizi bwa nabi bwa polisi mu nkubiri yo kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru. Joseph Gandye, ukorera televiziyo yitwa Watetezi yatawe muri yombi kuwa kane mu murwa mukuru w’ubucuruzi Dar es Salaam arazwa muri kasho ya polisi. […]
Amafoto: Umuyobozi wa MINUSCA yasuye abapolisi b'u Rwanda bari muri Central Africa
Kuri uyu wa 23 Kanama 2019, Umuyobozi w’ibikorwa bya LONI bigamije kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Central Africa (MINUSCA) yasuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano bafite icyicaro mu mujyi wa Bangui. Uru ruzinduko rw’umuyobozi wa MINUSCA Brigadier Gen Coulibaly Bamoro rugamije kugenzura imikorere n’imikoranire y’amatsinda y’abashinzwe umutekano muri iki […]
Igihugu cya Gambia cyabonye minisitiri w’ingabo wa mbere kuva mu myaka 22 ishize
Perezida w’igihugu cya Gambia, Adama Barrow kuri uyu wa Kane, itariki 22 Kanama yavuguruye guverinoma ashyiramo minisitiri w’ingabo wa mbere igihugu kigize kuva mu myaka 22 ishize. Sheikh Omar Faye (wambaye amataratara ku ifoto) wahoze ari umukinnyi w’umukino ngororamubiri wo gusiganwa ku maguru, akaba yari ahagarariye Gambia muri Arabia Saoudite, niwe wagizwe minisitiri w’ingabo wa […]
NEC yasobanuriye abakandida mu myanya y’abasenateri ibyo bazirinda mu kwiyamamaza
Kuri uyu wa Kane Komisiyo y’igihugu y’Amatora (NEC) yagiranye inama n’abakandida baziyamamaza mu matora y’Abasenateri, aho yasobanuriye abamaze kwemererwa ibyo bakwiye kuzitwararika mu gihe cyo kwiyamamaza. Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira ku itariki 26 Kanama, ibyavuye mu matora bikazatangazwa ku itariki 30 Nzeri 2019. Kugeza ubu abakandida 66 nibo bamaze kwemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga bazatorwamo […]
Nta Munyarwanda n’umwe nzi ufunzwe kubera ko ari Umunyarwanda — Ofwono Opondo
Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda aratangaza ko nta Munyarwanda uzwi ufungiwe muri Uganda kubera ko ari Umunyarwanda, agasaba u Rwanda kwitabaza Urukiko rw’Ikirenga rugasaba ko abavugwa ko bafunzwe binyuranyije n’amategeko barekurwa. Ni mu Kiganiro yagiranye na Ijwi rya Amerika aho yabajijwe niba Uganda igiye gufungura Abanyarwanda u Rwanda ruvuga ko bafunze binyuranyije n’amategeko nyuma y’aho […]
Igihugu cya Canada ntigikozwa ibyo kongera kwakira u Burusiya muri G7
Igihugu cya Canada ntigikozwa ibyo kongera kwakira u Burusiya muri G7 mu gihe cyose butaravana ikirenge muri Ukraine mu ntara bwigaruriye ya Crimea nk’uko byatangajwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Chrystia Freeland. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Canada, Chrystia Freeland yatangaje ibi kuri uyu wa Kane, nyuma y’icyifuzo cya Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za […]
Gisozi: Abakorera mu Gakiriro bongerewe ubumenyi bwo guhangana n'inkongi zikunda kubibasira
Mu rwego rwo kurwanya inkongi z’umuriro zibasira abantu n’ibyabo Polisi y’u Rwanda yakomeje ibikorwa isanzwe ikora byo kongerera ubumenyi Abanyarwanda mu bijyanye no kurwanya ndetse n’uburyo bakwirinda inkongi z’umuriro by’umwihariko mu bigo by’amashuri, ibitaro, amahoteli, amazu y’ubucuruzi, amabanki n’ahandi hantu hahurira abantu benshi nko mu masoko no mu dukiriro. Kuri uyu wa 22 Kanama, Polisi […]
Kigali: Urukiko rwategetse ko Abanyakenya bakurikiranweho ubutekamutwe bakomeza gufungwa
Urukiko rwo mu Rwanda rwategetse ko Abanyekenya batatu baregwa ubushukanyi no gukoresha inama itemewe bakomeza gufungwa mu gihe bategereje kuburanishwa mu mizi. Uwunganira abaregwa bamaze ukwezi kurenga bafunze yari yatanze ikirego asaba ko barekurwa, atanga impamvu avuga ko zerekana ko bafunze binyuranyije n’amategeko. Ikibazo cy’aba banyakenya cyaravuzwe cyane mu Rwanda no muri Kenya nyuma y’uko […]
 Amerika yagerageje missiles zihangayikishije u Burusiya n’u BushinwaÂ
Ibihugu by’u Burusiya n’u Bushinwa byasabye Akanama k’Umutekano ka Loni guterana kuri uyu wa Kane nyuma y’itangazo rya Leta Zunze ubumwe za Amerika ry’uko zigiye gukora no kohereza mu kazi ibisasu bya missiles biraswa mu ntera iringaniye nyuma y’aho kuwa Mbere ushize Amerika itangaje ko yagerageje missile yageze ku gipimo cyayo nyuma yo gukora ibirometero […]
Bane barimo uwafatiwe ku Kanyaru barashinjwa gucura ibyangombwa bijyana abantu mu mahanga
Igipolisi cy’u Burundi kuri uyu wa Gatatu cyeretse itangazamakuru abagabo bane, harimo umwe wafatiwe ku mupaka w’u Rwanda, bakoraga ibyangombwa by’ibihimbano byohereza abantu kwiga hanze y’igihugu cyane cyane mu gihugu cya Canada. Hanerekanwe ibikoresho bitandukanye bigezweho, amakashe atandukanye y’amabanki cyangwa inzego za leta byakoreshwaga n’abo bagabo ndetse n’udufoto duto twa bamwe mu bajya gushaka ibyo […]
Uganda irateganya gufungura imbuga zo mu Rwanda zafunzwe mu rwego rw’Amasezerano yo muri Angola
Nyuma y’aho mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, imbuga z’amakuru zitandukanye zikorera mu Rwanda zifunzwe Urwego rwa Uganda rushinzwe kugenzura itangazamakuru, UCC, Umuyobozi Nshingwabikorwa wacyo, Godfrey Mutabazi aratangaza ko bazakuraho ibihano byari byafatiwe izi mbuga bashinja gutangaza poropaganda zibangamiye umutekano wa Uganda, mu rwego rwo kubahiriza amasezerano yaraye ashyizweho umukono na Perezida Kagame na […]
Umunyamabanga Mukuru wa Loni, AntĂ Âłnio Guterress , ategerejwe muri Congo
Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres ategerejwe muri Kivu, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho agomba kuganira n’abarokotse Ebola n’abashinzwe kuyivura ndetse akazabonana na Perezida Tshisekedi. AntĂ Âłnio Guterres ategerejwe muri Congo kuwa Gatandatu w’icyumweru gitaha, ku itariki 31 Kanama, nyuma y’uruzinduko azagirira mu Bufaransa mu nama ya G7 no mu Buyapani mu nama ku […]
Uganda: Gen. Elly Tumwiine yahamijwe guhohotera umudepitekazi, Cecilia Ogwal
Minisitiri w’Umutekano wa Uganda, General Elly Tumwiine, wari umaze iminsi ahakana guhohotera umudepite mugenzi we, Cecilia Ogwal, amaherezo yahamwe n’icyaha. Ibi byatangajwe nyuma y’iperereza rimaze ukwezi kurenga ryakorwaga kuri iki kibazo na komite ishinzwe amategeko na disipuline mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda iyobowe na Clement Obote Ongalo. Ubwo yashyiraga ahagaragara raporo y’iyi komite kuri […]
Rubavu: Yatawe muri yombi nyuma yo kugerageza guha umupolisi ruswa
Umugabo witwa Mugisha Benjamin w’imyaka 24 afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Gisenyi mu karere ka Rubavu, aho akurikiranweho icyaha cyo guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi umunani (8,000frw). Ibi byabaye mu masaha ya saa tanu z’ijoro tariki ya 20 Kanama 2019. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police […]
Sudani yabonye Minisitiri w'Intebe mushya
Igihugu cya Sudani cyabonye Minisitiri w’Intebe mushya ugiye kuyobora guverinoma mu nzibacyuho y’imyaka itatu izaganisha ku gushyikiriza ubutegetsi abasivili. Minisitiri w’intebe, Abdalla Hamdok w’imyaka 63 y’amavuko, yavuze ko kugeza igihugu ku mahoro no gukemura ikibazo cy’ubukungu budahagaze neza ari byo ashyize imbere. Yagizwe Minisitiri w’intebe mu gihe ku rundi ruhande Liyetona Jenerali Abdel Fattah Abdelrahman […]
Uvira: Inka zisaga 60 z’Abanyamulenge, Abafuliru n’Abanyindu zasahuwe n’inyeshyamba
Inka zisaga 60 ku Cyumweru gishize zibwe n’abantu bitwaje ibirwanisho mu biturage bibiri bitandukaye; Mukungubwe na Kanogo-Kihamba, muri Teritwari ya Uvira (Kivu y’Amajyepfo). Sosiyete sivile y’aha ikaba itinya ko hakubura amakimbirane ashingiye ku moko nyuma yo kwiba izo nka z’Abafuliru, Abanyindu n’Abanyamulenge. Biravugwa ko Inyeshyamba bikekwa ko ari iza Mai-Mai zibye inka 7 zizambuye abashumba […]
Perezida Kagame na Museveni bemeranyije ku nzira nshya yo gukemura ibibazo bihari
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko inzira nshya yo gukurikira yemeranyijweho hagati ye na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni mu rwego rwo kurangiza umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi. Ni mu kiganiro kigufi n’itangazamakuru nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’ubwumvikane hagati y’abayobozi bombi I Luanda muri Angola. Kuri uyu wa Gatatu, itariki […]
Abanyakenya bafungiye mu Rwanda bashinjwa ubutekamutwe nabo batanze ikirego
Umunyamategeko wunganira Abanyakenya batatu bafungiye mu Rwanda baregwa ibyaha birimo ubushukanyi, kuri uyu wa Kabiri, itariki 20 Kanama, yumviswe n’urukiko ku kirego arega ubushinjacyaha cyo gufunga abakiliya be binyuranyije n’amategeko. Charles Kinuthia n’abakozi be babiri, barimo umwe w’umugore, kuva mu mpera z’ukwa gatandatu bafunze by’agateganyo muri Gereza Nkuru ya Kigali i Mageregere . Baregwa gukoresha […]
U Rwanda mu bihugu byahangana n’ingaruka z’ibibazo by’ubukungu bikishyura n’imyenda
Ibihugu by’u Rwanda, Cameroun na Cote d’Ivoire ngo nibyo byonyine munsi y’ubutayu bwa Sahara bishobora guhangana n’ingaruka z’ibibazo by’ubukungu bikabasha no gukomeza kwishyura imyenda bibereyemo abaterankunga nk’uko byemezwa na Moody’s Analytics, ikigo kabuhariwe mu bijyanye n’ubushakashatsi mu by’ubukungu. Iki kigo kivuga ko cyagerageje uko ubukungu bwa Afurika yo Munsi y’ubutayu bwa Sahara bwakwirwanaho mu gihe […]
Urujya n’uruza rwari rwahagaze ku Mupaka wa Rusizi ya I rwasubukuwe
Abanyekongo n’Abanyarwanda bongeye kwemererwa kwambuka Umupaka wa Rusizi ya mbere utandukanya ibihugu byombi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo guhera kuri uyu wa Kabiri, itariki 20 Kanama. Ibi byaje nyuma y’iminsi ibiri u Rwanda rusubije inyuma ku mupaka Abanyekongo bo muri Teritwari ya Mwenga, ahantu hagaragaye abarwayi ba Ebola babiri. Inkuru dukesha Radio Okapi ivuga ko […]
Perezida Kagame mu bayobozi 5 muri Afurika batumiwe mu nama ya G7 mu Bufaransa
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ni umwe mu bakuru b’ibihugu bitanu byo muri Afurika batumiwe mu nama izahuza ibihugu birindwi bikize kurusha ibindi ku Isi (G7) ku nshuro ya 45 iteganyijwe kuwa Gatandatu utaha, itariki 24 Kanama. Mu nama nk’iyi iheruka mu 2018 yabereye muri Canada, Perezida Kagame nabwo yari yatumiwemo. Abakuru b’ibihugu na guverinoma […]
Polisi yafashe abantu bane bacuruzaga bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (Anti-Narcotics Unit —ANU) ryafashe abantu bane bari mubacyekwaho gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu bice bitandukanye by’igihugu. Abafashwe ni Twizerimana Theogene w’imyaka 28, Iradukunda Edmond w’imyaka 25, Uwimana Ange w’imyaka 18 na Twizerimana w’imyaka 24; bose bafashwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kanama mu turere dutandukanye aritwo Gakenke, […]
Icyo bamwe mu Banyakigali biteze ku buyobozi bushya
Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bifuza ko ubuyobozi bushya bwatorewe kuyobora uyu mujyi,bwashyira imbaraga mu kunoza imiturire ikibangamiye bamwe kandi hakongerwa n’ibikorwaremezo. Hirya no hino mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali hazamurwa inzu z’amagorofa ndetse hakubakwa imihanda ya kaburimbo. Ibi bituma uyu mujyi uza mu mijyi ifite isuku kandi yihuta mu […]
Paris: Umuseriveri yatindanye umugati bimuviramo kwicwa arashwe
‘Umuseriveri’ (serveur) w’i Paris mu murwa mukuru w’Ubufaransa yarashwe n’umukiliya, amakuru akaba avuga ko yari arakaye kubera ko ‘commande’ igizwe n’umugati wa sandwich yari yatumije itarimo gutunganywa byihuse. Polisi ivuga ko iperereza kuri ubwo bwicanyi ryatangiye nyuma y’ibyo byabereye ahitwa Noisy-le-Grand mu burasirazuba bwa Paris ku wa gatanu nimugoroba. Ucyekwaho gukora ibyo yahise ahunga kandi […]
Polisi y’u Rwanda yatanze inzu 30 ku baturage batishoboye
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Kanama, Polisi y’u Rwanda yasoje ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo hatangwa inzu ku miryango yatoranyijwe itishoboye mu gihugu hose. Hakaba harubatswe inzu 30 mu gihugu hose, aho inzu z’ubabatswe zifite ibyumba bitatu n’icyumba cy’uruganiriro ndetse n’ibikoresho byo mu nzu nk’ibitanda n’amatera, intebe, utubati, amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba n’ibindi. […]
Kabul: Abantu 63 bahitanywe n'igisasu cyaturikiye mu bukwe
Igisasu cyaturikiye mu bukwe bwaberaga i Kabul mu murwa mukuru wa Afghanistani gihitana abantu 63 naho abarenga 180 barakomereka. Ababibonye babwiye BBC ko umwiyahuzi yaturikije ibintu biturika ubwo ubukwe bwari buri kuba. Ibyo byabaye ejo ku wa gatandatu nyuma gato ya saa yine na 40 z’ijoro ku isaha y’i Kabul, mu gace k’uburengerazuba bw’uyu mujyi […]
Uruhare rukomeye rw'Abanyafurika muri rumwe mu ngamba zitwazi cyane mu Ntambara ya II y'Isi
Operation Overlord, inazwi ku izina rya D-Day Landings, ntabwo yari gusa igitero simusiga cy’ibihugu byishyize hamwe, Les AlliĂ©s, bitera Ubufaransa mu ntambara ya kabiri y’isi. Ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa munani, amezi abiri nyuma ya kimwe mu bihe bikomeye by’iyi ntambara, ingabo nyinshi zongeye kugabwa mu rwego rwo gutsinsura abasirikare b’Ubudage bari bateye. Ni […]
Kabale: Bakoze umunsi mukuru bacinya akadiho bishimira ko bakize Airtel na MTN Rwanda
Ibihumbi by’abaturage mu byiciro bitandukanye by’akazi mu giturage cya Katojo, mu Karere ka Kabale, muri Uganda kuri uyu wa Gatanu bakoze umunsi mukuru bacinya akadiho bishimira ko bakize ibigo by’itumanaho, Airtel na MTN Rwanda byari bimaze imyaka myinshi ari byo bibaha imirongo ya telephone nyuma yo kugeza iwabo iminara ibiri ya Airtel Uganda. Iyi minara […]
Kenya: Abakinnyi 2 ba Rugby bakatiwe imyaka 15 bazira gufata ku ngufu umuririmbyikazi ku isabukuru ye
Urukiko muri Kenya kuri uyu wa Gatanu rwakatiye imyaka 15 y’igifungo abakinnyi babiri ba Rugby bafatiye ku ngufu umukobwa w’umuririmbyi witwa Wendy Kemunto, ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko mu mwaka ushize. Aba bakinnyi mpuzamahanga ba Rugby, Frank Wanyama w’imyaka 24, na Alex Olaba w’imyaka 23, mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo bahamwe n’icyaha cyo gufata ku […]