Igipolisi cy’u Burundi kuri uyu wa Gatatu cyeretse itangazamakuru abagabo bane, harimo umwe wafatiwe ku mupaka w’u Rwanda, bakoraga ibyangombwa by’ibihimbano byohereza abantu kwiga hanze y’igihugu cyane cyane mu gihugu cya Canada.
Hanerekanwe ibikoresho bitandukanye bigezweho, amakashe atandukanye y’amabanki cyangwa inzego za leta byakoreshwaga n’abo bagabo ndetse n’udufoto duto twa bamwe mu bajya gushaka ibyo byangombwa by’ibihimbano byo kujya muri Canada.
Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye, yatangaje ko umwe muri aba yafatiwe ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda, ku Kanyaru, agerageza kujyana dosiye za bamwe mu bakiriya babo muri Ambasade ya Canada i Kigali.
Pierre Nkurikiye yongeyeho ko abantu 11 bamaze no kugera muri Canada bakoresheje izo nyandiko mpimbano, bane bakaba bari bategereje kugenda, mu gihe 25 dosiye zabo zasubijwe inyuma ariko bakaba bari bagitegereje ko abafashwe bongera kubibafashamo nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga ‘Nawe’ rwo mu Burundi ikomeza ivuga.
Umuvugizi w’igipolisi yakomeje avuga ko iyo bageze muri Canada batangira kugenda baharabika igihugu bavuga ko batotozwa n’inzego z’igihugu kuko ngo bahita bavuga ko batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse ngo hari n’abikata n’inzembe ngo bagaragaze ko bahohotewe.

Yongeyeho ko abo bafite amazina yabo barimo kugerageza kujya muri Canada bakoresheje inyandiko mpimbano bazashakishwa bagashyikirizwa ubutabera kubera gukoresha izo nyandiko kandi bazi ko bihanwa n’amategeko.
Naho abamaze kugera muri Canada, ngo hazitabazwa Igipolisi Mpuzamahanga (Interpol) cyangwa inzira za dipolomasi kugirango bazahanwe.


