Abadepite bahagarariye intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), barasabira abasirikare babiri bayoboye izi ntara kwegura kuri iyi nshingano kuko batabashije gukemura ikibazo cy’umutekano muke nk’uko babyitezeho.
Aba basirikare ni Lieutenant-Général Ndima Constant Kongba uyoboye Kivu y’Amajyaruguru na Lieutenant-Général Luboya N’Kashama Johnny uboye Ituri, bahawe iyi nshingano na Perezida Félix Tshisekedi muri Gicurasi 2021 ubwo yari amaze gushyira izi ntara mu bihe bidasanzwe, ikigamijwe ari uguhashyirizamo burundu imitwe yitwaje intwaro yahashinze ibirindiro.
Kugeza ubu, ingabo za RDC ziracyahanganye n’imitwe yitwaje intwaro ikiri muri izi ntara, inteko ishinga amategeko y’iki gihugu ikaba iteganya kongera ibi bihe bidasanzwe ku nshuro ya 11 ariko abadepite bakorera muri izi ntara batangaje ko bataritabira inama ibyemeza bitewe n’uko batanyurwa n’ibyagezweho.
Depite Gracien Iracan yasobanuriye Actualité ati: “Kongera igihe ibihe bidasanzwe kose kwabayeho ntikwari gusobanutse, nta n’umusaruro kwatanze. Abadepite ba Ituri na Kivu y’Amajyaruguru turasaba ba guverineri b’abasirikare kwegura kubera ko ntacyo bagezeho. Hari gahunda yo kongera ibi bihe ariko twebwe nta mpamvu y’uko twakwitabira inama kubera ko nta musaruro byatanze. Ba guverineri b’abasirikare ntabwo bashoboye.”
Aba badepite babona ko aho kwitabira iyi nama, ahubwo bakeneye kugirana ibiganiro n’Umukuru w’Igihugu washyizeho ibi bihe, Perezida w’Abadepite n’uwa Sena, byerekeye umutekano w’intara zombi bikomeje kugorana ko waboneka.
Ibi bihe bidasanzwe nyuma yo kongerwa ku nshuro ya 10, bizarangira tariki ya 3 Ugushyingo 2021.


