Abagaba b’Ingabo z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), kuri uyu wa Gatanu basabye impande zihanganye mu ntambara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhagarika imirwano.
Babisabiye mu nama yabahurije i Nairobi muri Kenya. Ni inama yari igamije gushakwa icyakorwa mu guhoshya intambara.
U Rwanda muri iyi nama rwari ruhagarariwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zarwo, Gen Mubarakh Muganga.
Iyi nama kandi yakurikiye iyaherukaga guhuza abakuru b’ibihugu bigize imiryango ya EAC na SADC bahuriye i Dar Es Salaam muri Tanzania na yo yigaga kuri iriya ntambara yo muri Congo.
Muri iyo nama ihuriweho, abakuru b’ibihugu basabye Abagaba bakuru b’ingabo gushaka igisubizo cyatuma imirwano ihagarara mu burasirazuba bwa RDC, aho umutwe wa M23 umaze kwigarurira uduce tw’ingenzi turimo imijyi ya Goma, Bukavu na Kamanyola; cyo kimwe n’ibibuga by’indege bya Goma na Kavumu.
Inama y’Abagaba bakuru yo kuri uyu wa Gatanu yibanze ku myanzuronama yafashwe n’abakuru b’ibihugu, irimo guhagarika imirwano, koroshya ibikorwa by’ubutabazi ku bagizweho ingaruka n’intambara, gufungura inzira z’ingenzi, gushaka uko Umujyi wa Goma no mu nkengero zawo hatekanishwa ndetse no gufungura ikibuga cy’indege cyo muri uyu mujyi.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yagaragaje ko hakenewe “ibiganiro hagati y’impande zihanganye” mu rwego rwo kugera ku mahoro arambye.
Mugenzi we w’Ingabo za Kenya, Gen Charles Kahariri, we yagaragaje ko “birihutirwa cyane gukemura ikibazo cy’umutekano ukomeje kuzamba” mu burasirazuba bwa Congo.
Inama yo kuri uyu wa Gatanu yitabiriwe n’Abagaba bakuru b’Ingabo zo mu bihugu bya Uganda, Kenya, Rwanda, Tanzania, RDC, Sudani na Somalia.
Biteganyijwe ko imyanzuro yafatiwe muri iriya nama igomba gushyikirizwa ba Minisitiri b’ibihugu bigize EAC mu rwego rwo kuyisuzuma no kuyishyira mu bikorwa.


