Perezida Paul Kagame ku wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi, yakiriye mu biro bye mugenzi we Ahmed Bola Tinubu wa Nigeria, bagirana ibiganiro byibanze ku ngingo zirimo gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare.
Perezida Tinubu ari mu bakuru b’ibihugu bari mu Rwanda, aho bitabiriye inama ihuza abayobozi b’ibigo by’ishoramari byo muri Afurika n’abandi bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’uyu mugabane.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) bibinyujije ku rubuga rwabyo rwa X, byavuze ko mu byo ba Perezida b’u Rwanda na Nigeria baganiriye harimo uko Nigeria n’u Rwanda byashimangira ubufatanye mu bya gisirikare.
Biti: “Perezida Kagame yakiriye Nyakubahwa Bola Ahmed Tinubu, Perezida wa Repubulika ya za Leta za Nigeria muri Village Urugwiro. Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye bwiza buri hagati y’u Rwanda na Nigeria, mu nzego z’ingenzi zirimo ubucuruzi, ingufu n’ubufatanye mu bya gisirikare.”
Perezida Kagame kandi yakiriye Tinubu n’itsinda ayoboye mu musangiro w’ifunguro ryo ku manywa.
U Rwanda na Nigeria bifatanya mu bya dipolomasi, politiki n’ibindi.
Ibihugu byombi by’umwihariko bifitanye amasezerano mu ngeri z’ingenzi zirimo imikoranire mu by’umutekano, ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu ndege, n’ay’ubufatanye mu bya tekiniki aho abaganga bo muri Nigeria bafatanya n’abo mu Rwanda mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage.


