Banki nyafurika itsura amajyambere yatangaje ko igiye gushora akayabo k’asaga Miliyari 24 z’Amadolari mu kuzamura afurika mu bijyanye no kwihaza ku biribwa binyuze muri gahunda yiswe Feed Africa.
Intego z’iri shoramari mu bihugu bitandukanye by’Afurika ngo ikaba ari ugukuraho burundu ikibazo cyo kutihaza mu bijyanye n’imirire, ikaba ari gahunda izakorwa mu myaka 10 hibandwa ku bikomoka mu bikorwa by’ubuhinzi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’uko byatangajwe na Perezida wa BAD, Akinwumi Adesina mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga, ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’ikigo cyita ku bijyanye n’ubuhinzi, (Iita), ku nshuro ya 50, uyu munsi ukanba warabereye mu mujyi wa Ibadan muri leta ya Nigeria.
Iyi gahunda yashyizweho n’inama y’ubuyobozi bwa BAD mu mwaka wa 2016, hagamijwe guteza imbere ubuhinzi muri Afurika.
Akinwumi Adesina, yagize ati »BAD yashatse ko byibuze mu myaka 10, Afurika iba yamaze gukemura ibibazo byose ifite bifitanye isano n’ibiribwa binyuze mu buhinzi. »
Yakomeje avuga ko abantu bakomere bazavamo abamiliyonari muri Afurika bafomba kuzaba babikesha ibikomoka ku buhinzi mu bihe bizaza.
Yunzemo ati’’Afurika ikoresha Miliyari zisaga 35 z’Amadolari buri mwaka itumiza ibiribwa hanz mu bindi bihugu byo ku yindi migabane, ayo mafaranga rero agomba kubikwa agakoreshwa ibindi, hagomba kuzashyirwaho amasoko ku rubyiruko, azabafasha kwiremera ubukungu buri mwaka.’’
Perezida wa BAD kandi yavuze ko kugira ngo ibi bigerweho hagomba kubaho ubufatanye mu kwihangira imirimo no kugira intego imwe ariko himbandwa ku bikomoka ku buhinzi kuko ari byo bintu gakondo bishobora kugeza ku iterambere rirambye biramutse bikoreshejwe neza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi gahunda ya Feed Africa igizwe n’ibice bitanu by’ingenzi bishobora gufasha mu kugera kuri izi gahunda birimo, Kuboneshereza Afurika no kwihaza ku mashanyarazi, kugaburira Afurika, guhindura Afurika inyenganda, guhindura ubuzima bw’abatuye Afurika, ibi bikaba bigendera kuri gahunda yashyizweho muri 2013-2022
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


