Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yatangije iperereza kuri Abbé Bahala Okw’Ibale Jean Bosco, kugira ngo hamenyekane intandaro y’imishyikirano byavuzwe ko yagiyemo na M23.
Ni amakuru yemejwe na Minisitiri w’Itumanaho akanaba umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya Katembwe, mu kiganiro yaraye agiranye n’abanyamakuru.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Bahala wari umuhuzabikorwa wa gahunda ishinzwe kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro ndetse no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi bayo (P-DDRCS) yagiye i Kampala, mu butumwa byamenyekanye ko bwari ubwo gushyikirana n’umutwe wa M23.
Uyu mutwe na wo wari wohereje i Kampala abarimo René Munyarugerero Abandi, Lawrence Kanyuka, na Colonel Imani Nzenze uri mu basirikare bawo bakuru.
Kuri ubu urujijo ruracyari rwose kuri iyi mishyikirano, bijyanye n’uko Kinshasa ihakana ko nta ntumwa yigeze iyoherezamo, gusa Kampala yo ikavuga ko yayakiriye.
Minisitiri Muyaya yagaragaje ko Bahala ashobora kuba yarakoze akazi gatandukanye n’ako yoherejwemo muri Uganda, asobanura ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri.
Ati: “Iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane byinshi. Bahala agomba gusobanura icyabaye n’impamvu yavuzweho ibi. Hari ubwo byagaragara ko yakoresheje nabi ububasha yahawe na Minisitiri w’Ingabo. Nta biganiro n’umutwe w’iterabwoba.”
Kinshasa yatangije iperereza kuri uyu mugabo nyuma y’amasaha make Perezida Félix Antoine Tshisekedi amwirukanye ku nshingano yakoraga.


