blue-whale-balaenoptera-musculus-tail-michael-mike-l-baird-flickrbairdphotoscom

Balene y’ubururu, ifi itangaje

Sangiza iyi nkuru

Ni Ifi nini bitangaje yo mu muryango abahanga mu binyabuzima bita (Balænoptera musculus),na none yitwa Rorqual y’ubururu, ni ubwoko bwa cetacean mu muryango wa balænopteridae.Igikankara cya balene y’ubururu kiri Long Marine Laboratory kuri Kaminuza ya Californie, à Santa Cruz.

Bimwe mu biranga Balene y’ubururu bitangaje.

Iyi ifi ipima uburebure bwa metero 25 kugeza kuri 27 naho uburemere bwayo bugapima toni 130 mu gihe iz’igitsina gore zipima ibiro byinshi kurusha izi gitsina gabo. Nizo nyamaswa nini zibaho muri iki gihe, ndetse zabayeho ku isi. Balene yamaze guca agahigo ko kuba nini kurushaho yari ifite metero 33,5 z’uburebure naho uburemere ari toni 190.

 

Umutima wa balene yubururu, ushobora gupima ibiro birenga 590 bihwanye n’ ubunini bw’imodoka nto, utera inshuro 8 kugeza 10 k’umunota, kandi ushobora kumvikana kuva kuri kilometero zirenga 3.2.

 

Imitsi yawo ni minini ku buryo umuntu mukuru ashobora kuyinyuramo, Balene ikivuka inywa amata agera kuri litiro 568 kumunsi, yunguka ibiro 90 buri munsi mu mwaka wa mbere nyuma yo kuvuka ndetse ikarya hagati ya toni 4 na 6 za crevette buri munsi.(ubwoko bw’ibinyabuzima biba mu mazi).

Izi fi zo mu bwoko bwa balene z’ubururu zari myinshi hafi mbere yintangiriro yikinyejana cya 20. Mu myaka igera kuri mirongo ine, zahigwaga n’abarobyi bikaba byaratumye amoko yazo atangira kuzimangana mbere yuko ahabwa uburinzi mpuzamahanga mu 1966.

Raporo yo mu 2002 yagereranije ko ku isi hose hari izi balene z’ubururu zri hagati ya 5.000 na 12.000. Mu 2018, IUCN (L’Union internationale pour la conservation de la nature ) ikigo mouzamahanga kizitaho cyagereranije ko hasigaye iziri hagati ya 5.000 na 15.000.

Mbere zitaratangira guhigwa balene z’ubururu zagaragaraga ku bwinshi mu nyanja ya Atlantika aho zageraga ku 240.000 (ni ukuvuga intera ya 202.000–311,000). Kuri ubu, ubu bwoko bwa balene, bwashyizwe kurutonde na IUCN rw’inyamaswa ziri mu kaga ko gushira ku isi.

Imihindagurikire y’ubushyuhe bwo mu nyanja nayo iteganijwe kugira ingaruka ku biryo bya balene. Uburyo bwo gushyuha kw’inyanja no kugabanya umunyu byitezwe ko bizatera impinduka zikomeye ku bitunga izi nyamaswa nka crevettes.

Birashimishije kubona mu mateka yose isi yabayemo inyamaswa nini muri zose zikiriho mu gihe cyacu zogoga inyanja ndende kugeza ubu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *