Bamporiki abona Leta itahagurutswa n’umukinnyi wambitswe impeta n’uwo bahuje igitsina

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard abona iyi Minisiteri itahagurutswa n’umukinnyi w’u Rwanda uherutse kwambikwa impeta n’uwo bahuje igitsina.

Mu minsi ishize ni bwo hamenyekanye inkuru y’uko Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abagore ikina Basketball, Tierra Monay Henderson yambitswe impeta n’umukobwa mugenzi we witwa Amanda Thompson.

Iki gikorwa cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Gicurasi 2021 nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Instagram rwa Kapiteni Tierra Monay.

Abantu benshi babaye nk’abakangaranye bamaze kumenya inkuru y’urukundo rwa Kapiteni Monay na Amanda, bamwe bavuga ko ari ishyano ryabaye, gusa ku rundi ruhande hari ababashyigikiye, bemeza ko ibyo bakoze ari uburenganzira bwabo, cyane ko nta n’itegeko ribibabuza.

Hon. Bamporiki nk’umwe mu bayoboye Minisiteri ifite gusigasira umuco mu nshingano, ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw’Imikino kuri Radio Rwanda ejo tariki ya 21 Nyakanga 2021, yasabwe kugira icyo avuga ku gikorwa Kapiteni Monay na Amanda bakoze, abazwa niba ntacyo bari bugikoreho.

Yasubije ati: “Minisiteri ntiyahagurutswa n’abana bikoreye ibintu ku giti cyabo uko babyumva, keretse tubona hari benshi batangiye kubyandura.”

We abona nta gikuba cyacitse kuko ibyo aba bakobwa bakoze nta tegeko bishe. Ati: Buriya mu Rwanda igikuba gicika iyo itegeko ryapfuye…Ntabwo rero ikintu cyose kizajya kiza ngo duhaguruke ngo umuco wacu uracitse.”

Hon. Bamporiki ntiyemera ko ibyo Kapiteni Monay na Amanda bakoze ari umuhango kuko ngo Abanyarwanda bafite uko bakora umuhango, ku w’ubukwe bakarambikwaho ibiganza n’abakozi b’Imana. Abona ko ibyo bakoze ari ukwifotoza, bityo ngo ntibikwiye gutuma abantu bacika ururondogoro.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Bamporiki abona Leta itahagurutswa n’umukinnyi wambitswe impeta n’uwo bahuje igitsina
    Nyakubahwa minisitiri ko bitabashishikaje ubu uwagarura gihanga ngomijana agasanga mumuco wacu hiyongereyemo gusaba kuzabana uwo muhuje igitsina ntiya kwimanika gusa ndabona mubyonge mumuco tugiye kugenderaho nyakubahwa mwongere murebe

  2. Bamporiki abona Leta itahagurutswa n’umukinnyi wambitswe impeta n’uwo bahuje igitsina

  3. Bamporiki abona Leta itahagurutswa n’umukinnyi wambitswe impeta n’uwo bahuje igitsina
    mbariza minista leta izahaguruka habaye iki?nuko bitangira cg leta niyerure ivugeko ibisyigikiye tubimenye nkabanyarwanda

    1. Bamporiki abona Leta itahagurutswa n’umukinnyi wambitswe impeta n’uwo bahuje igitsina
      itegeko nshinga ryemera ko ugushyirwa ari ukwabaye hagati y’umugabo n’umugore kandi kwakorewe imbere y’amategeko, abemera IMANA nabo bakabyemera kuko abashyingiwe baje mu rusengero, mu kiliziya cg mu musigiti, bityo rero mbona ibyobariya bakobwa bakoze nta nakimwe kiri mubyo maze kuvuga, cyakora bibaye muri ubwo buryo twazavuga ko byacitse, naho ubundi ndemeranya n’ibyo Minister yavuze.

    2. Bamporiki abona Leta itahagurutswa n’umukinnyi wambitswe impeta n’uwo bahuje igitsina
      itegeko nshinga ryemera ko ugushyirwa ari ukwabaye hagati y’umugabo n’umugore kandi kwakorewe imbere y’amategeko, abemera IMANA nabo bakabyemera kuko abashyingiwe baje mu rusengero, mu kiliziya cg mu musigiti, bityo rero mbona ibyobariya bakobwa bakoze nta nakimwe kiri mubyo maze kuvuga, cyakora bibaye muri ubwo buryo twazavuga ko byacitse, naho ubundi ndemeranya n’ibyo Minister yavuze.

  4. Bamporiki abona Leta itahagurutswa n’umukinnyi wambitswe impeta n’uwo bahuje igitsina
    mbariza minista leta izahaguruka habaye iki?nuko bitangira cg leta niyerure ivugeko ibisyigikiye tubimenye nkabanyarwanda

  5. Bamporiki abona Leta itahagurutswa n’umukinnyi wambitswe impeta n’uwo bahuje igitsina
    ariko nareke kwikina nabireke kuko ubutinganyi buremewe iwacu Rwanda mwikivuna ubuse murarinda muvuga mubona harigikuba cyacitse ahubwo abatinganyi mwigaragaze rwose mufite uburenganzira nyabwo kandi ntimutinye kuko muri abantu nkabandi mufite umubiri nkabandi.

  6. Bamporiki abona Leta itahagurutswa n’umukinnyi wambitswe impeta n’uwo bahuje igitsina
    ariko nareke kwikina nabireke kuko ubutinganyi buremewe iwacu Rwanda mwikivuna ubuse murarinda muvuga mubona harigikuba cyacitse ahubwo abatinganyi mwigaragaze rwose mufite uburenganzira nyabwo kandi ntimutinye kuko muri abantu nkabandi mufite umubiri nkabandi.

  7. Bamporiki abona Leta itahagurutswa n’umukinnyi wambitswe impeta n’uwo bahuje igitsina
    Twamaganye twivuye inyuma ikinu cyose cya kwangiza umuco w’igihugu cyacu nka abanyarwanda umuco wacu n’ururimi byacu nibyo bi dutandukanya n’abanyamahanga minisitiri niba uvugako Leta itahagurutswa Ni ishyano nkaririya izahaguruka ryari Kandi hakozwe iki? Ibyo mukora byose mu menye neza ko muzishyura U Rwanda rwahawe Imana nu umwami warwo Rudahigwa aruha Yesu kristo umwami Kandi aruta bose mugihe muhindura umurage mwahawe n’abasogokuruza amateka aza bibabaza rwose Kandi muzacirwa urubanza Ni Imana ishobora byose

  8. Bamporiki abona Leta itahagurutswa n’umukinnyi wambitswe impeta n’uwo bahuje igitsina
    Twamaganye twivuye inyuma ikinu cyose cya kwangiza umuco w’igihugu cyacu nka abanyarwanda umuco wacu n’ururimi byacu nibyo bi dutandukanya n’abanyamahanga minisitiri niba uvugako Leta itahagurutswa Ni ishyano nkaririya izahaguruka ryari Kandi hakozwe iki? Ibyo mukora byose mu menye neza ko muzishyura U Rwanda rwahawe Imana nu umwami warwo Rudahigwa aruha Yesu kristo umwami Kandi aruta bose mugihe muhindura umurage mwahawe n’abasogokuruza amateka aza bibabaza rwose Kandi muzacirwa urubanza Ni Imana ishobora byose

  9. Bamporiki abona Leta itahagurutswa n’umukinnyi wambitswe impeta n’uwo bahuje igitsina
    Twamaganye twivuye inyuma ikinu cyose cya kwangiza umuco w’igihugu cyacu nka abanyarwanda umuco wacu n’ururimi byacu nibyo bi dutandukanya n’abanyamahanga minisitiri niba uvugako Leta itahagurutswa Ni ishyano nkaririya izahaguruka ryari Kandi hakozwe iki? Ibyo mukora byose mu menye neza ko muzishyura U Rwanda rwahawe Imana nu umwami warwo Rudahigwa aruha Yesu kristo umwami Kandi aruta bose mugihe muhindura umurage mwahawe n’abasogokuruza amateka aza bibabaza rwose Kandi muzacirwa urubanza Ni Imana ishobora byose

  10. Bamporiki abona Leta itahagurutswa n’umukinnyi wambitswe impeta n’uwo bahuje igitsina
    Twamaganye twivuye inyuma ikinu cyose cya kwangiza umuco w’igihugu cyacu nka abanyarwanda umuco wacu n’ururimi byacu nibyo bi dutandukanya n’abanyamahanga minisitiri niba uvugako Leta itahagurutswa Ni ishyano nkaririya izahaguruka ryari Kandi hakozwe iki? Ibyo mukora byose mu menye neza ko muzishyura U Rwanda rwahawe Imana nu umwami warwo Rudahigwa aruha Yesu kristo umwami Kandi aruta bose mugihe muhindura umurage mwahawe n’abasogokuruza amateka aza bibabaza rwose Kandi muzacirwa urubanza Ni Imana ishobora byose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *