Mu gihe abantu batandukanye biyita abahanzi ku bw’ impamvu zinyuranye mu Rwanda birakomeye kugirango tumenye gutandukanya ababikora babishoboye ndetse n’ ababikora bagamije kwimenyekanisha cyangwa gushakisha indamu.
Ni muri urwo rwego harimo abantu binjira mu buhanzi bamara kubona amafaranga bakabireka abandi bakawinjiramo bahura n’ inzitizi ntibashobore kwihangana ahubwo bakabihagarika nk’ uko babitangiye.
Mazimpaka Rafiki : Uko bimeze kose, Rafiki ari mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu gukora muzika no kuwushishikariza urundi rubyiruko.
Yaje no kugira amahirwe yo kwiteza imbere ariko biza kugenda byanga bitewe n’ ikirere cy’ isoko rya muzika mu gihugu.
Nubwo atagaragara cyane mu ruhando rwa Muzika, Rafiki bakunze kwita umwami wa Coga Style aboneka muri karaoke mu tubyiniriro mu Mujyi wa Kigali.
Patrick Gihana : Uyu muhanzi yamenyerewe cyane mu Itorero Indahemuka kugeza muri 2003.
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com yatangaje ko yari amaze iminsi ahugiye mu mushinga w’ ubwanditsi.
Gihana ati” Iyo umuntu azi icyo akora agenda buhoro buhoro kandi akagerayo, ubu nari maze iminsi nandika igitabo kizafasha benshi naho muzika yo ni igihango”.
Albert Nzobonimana(Mbabura) : Uyu mucuranzi yigeze kwamamara hano mu Rwanda hagati y’ umwaka wa 1996 kugeza 2002.Yagiye gukorera mu Burundi aho akomeje gukora muzika ye ndetse anawigisha abana bo mu ishuri ryisumbuye , Ecole Belge I Bujumbura.
BABLY AKA The bible verses : Uyu muraperi wagize ibihe byiza muri muzika ndetse anigarurira imitima ya benshi yaje kujya gukomeza amashuri ye ya Kaminuza muri KIST.
Bably asoje amasomo ye mu ishami ya Design&Architecture yashoboye kwihangira imirimo ariko akanakora muzika ku rugero rwo hasi.
KAYITARE Wayitare : Yaramenyekanya mu gihe cye ,ariko kugeza magingo aya, yibanda ahanini ku bikorwa byo gufasha(compassion).
Kayitare bakunze kwita Dembe agaragara cyane mu itangazamakuru mu bikorwa by’ amashyirahamwe afasha abantu babana n’ ubwandu hano mu Rwanda no mu karere ka EAC.
Elion VICTORY : Nyuma yo kwandika amateka mu ndirimbo ze zakunzwe n’ abantu b’ ingeli zose hano mu Rwanda, uyu muhanzi abarizwa I Nairobi muri Kenya aho akorera muzika ye , ikanamutunga(professionalism).
SANDRA Miraji : Uyu muraperekazi yari yatangiye kugira abakunzi benshi ariko nyuma y’ igihe gito yahise abura mu ruhando rwa muzika.
MC.Fab : uyu muririmbyi yagacishijeho ariko azakujya gukomeza amashuri ye ya Kaminuza ayasoje yahise akomeza gukora muri Banki y’ ubucuruzi hano mu Rwanda.
Young Junior : Uyu muhanzi yakunzwe mu Rwanda ubwo yakoranaga n’ abaraperi batandukanye harimo na Diplomat mu bice by’ indirimbo bakunze kwita chorus.
Yagiye kwiga mu Buhinde agarutse mu Rwanda ntiyongeye gukora muzika ahubwo yahise ajya kwishakishiriza ubuzima.
Nuru Fasasi: Ni umwe mu batangije injyana ya Rap mu Rwanda ndetse anamenyekana cyane.
Yagize amahirwe akomeza amashuri ye, ubu yasoje icyiro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’ imiyoborere n’ imbonezamubano(Administration &Social works).
Mu kiganiro na Bwiza.com, Diplomate avuga ko yiteguye gutanga ubutumwa mu ndirimbo ze nshyashya ndetse n’ iza kera.
Ati “ibikorwa bihari ndetse biranivugira abafana banjye ntibacike integer kuko ndahari kandi bashonje bahishiwe”.
Assumpta Gema/ Bwiza.com


