Bamwe mu bahoze mu mwuga w'ubwarimu baranenga imyigishirize y'iki gihe

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu basheshe akanguhe bahoze mu mwuga w’ubwarimu mu Karere ka Burera baranenga uburyo muri iyi munsi abana bahabwamo amasomo, cyane cyane umuco wo kudasibiza abana, icyo Minisiteri y’Uburezi ikunze kwita Promotion automatique (kwimura abana hatagendewe ku manota).

Bamwe mu basheshe akanguhe bahoze ari abarimu mu Karere ka Burera bavuga ko mu gihe cyabo iyo babaga bari kwigisha batapfaga kwimura umunyeshuri udakwije amanota babaga bafatiyeho, uretse no gukanira mu bijyanye n’amanota, ngo ntibanatinyaga gushyiraho akanyafu ku mwana wabaga atangiye kugaragaza imyitwarire idahwitse.

Aba basaza bagaragaza ko uburezi batangaga bwagiriye akamaro abatari bake hano mu gihugu.

Aba basaza baterwa impungenge n’uburyo abana bigishwamo bakavuga ko biteye impungenge mu gihe umwana yimurwa hatitawe ku manota, nubwo amanota ye yaba atabimwemerera ahubwo agapfa kwimurwa kuko yakandagiye mu ishuri, ikindi aba basaza bashyira mu majwi ni ukuba uyu munsi umwana adashobora kunyuzwaho akanyafu mu gihe yakererewe ishuri cyangwa yagaragaje imyitwarire idahwitse.

Icyemezo cyo kwimura abana hatitawe ku manota nticyakunze kuvugwaho rumwe n’abatari bake, ababyeyi bakunze gushinja abarimu kwimura abana babo batabikwiye kuko hari abagiye batanga ingero mu bitangazamakuru ko abana babo barangiza icyiciro rusange batazi kwandika amazina yabo, hari n’abarimu bakunze kumvikana kandi bavuga ko kwimura abana batabikwiye ari amaburakindi ko ari ukubahiriza amabwiriza ya Minisiteri ifite uburezi mu nshingano.

MinisIteri y’Uburezi nayo ntiyakunze kwerura ngo yemere ko ibwiriza ryo kwimura abana bafite amanota atabemerera kujya mu wundi mwaka ari iyi Minisiteri yaritanze nk’uko iyi nkuru ya RadioTv10 ikomeza ivuga.

Abakurikiranira uburezi hafi bakunze kuvuga ko uyu mwanzuro wo gupfa kwimura abanyeshuri waba unafite uruhare rukomeye ku igwingira ry’ireme ry’uburezi abenshi bakunze gutunga agatoki hano mu Rwanda.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *