Bamwe mu banyamigabane ba kampani ya SDU (Special Drivers United) itanga serivisi zo gutwara abantu nâibintu barasaba inzego bireba kubarenganura kuko ngo bafatiwe imyanzuro itubahirije amategeko nâamategeko abagenga.
Aba banyamigabane bavuga ko bamwe muri bo birukanwe, abandi bimwa uburenganzira bazira kubaza ku mikorere ya kampani babonaga itagenda neza.

Mu mikorere bita âmibiâ ya kampani ngo harimo kuba hari abanyamigabane batoneshwa, bagahabwa amahirwe menshi yâakazi, abahabwa inyungu zirenze imigabane bafite ndetse nâabinjijwe muri kampani mu buryo butemewe; aya makosa yose bakayashyira ku nama yâubutegetsi.
Bugingo Jean Chrisostome wirukanwe muri SDU yari afitemo imigabane 3%, yatangarije BWIZA ko iyi kampani yashinzwe tariki ya 25 Mata 2019 yatangiye ikora neza, ariko nyuma hagenda hakorwa aya makosa yatumye bahaguruka bakabaza.
Yagize ati: âKampani imaze gushingwa mu 2019, kwakira abanyamigabane byabaye muri 2020 mu kwezi kwa Kabiri, ku itariki ya 28. Icyo gihe ni ho akarengane katangiye, hinjizwamo abantu batagombaga kwinjiramo cyangwa se batubahirije ibisabwa. Byose byakozwe nâinama yâubutegetsi kuko ni yo ireba ubuzima bwacu.â
Bugingo yakomeje ati: âKampani imaze gushingwa, yamaze kubona ko harimo inyungu, icyo gihe babaye nkâabahenze abantu kugira ngo batamenya imicungire ya kampani, batamenya ibikorwa. Abantu batangiye gusaba umucyo, ni aho intambara yatangiriye, ubwo ubibajije akaba aciye inka amabere. Nta wari wemerewe kubaza uko ubuzima bwa kampani buhagaze. Ubwo rero muri uyu mwaka mu kwezi kwa Kane, ni bwo batangiye kwirukana ku mugaragaro.â
Muhongano Jean Claude ufite imigabane 6% yagize ati: âImvururu zatangiye abanyamigabane babona ko akazi kari kwikubirwa nâabantu bamwe, hagira ubaza ubwo burenganzira, impamvu adahabwa akazi cyangwa akazi kadahabwa mu buryo twari twaragennye mu myanzuro yâinteko rusange itandukanye, bakamugira umwanzi.â
Ubugenzuzi no Kujya inama byaviriyemo bamwe kwirukanwa nta tegeke rikurikijwe
Sibomana Jean wari Perezida wa Komite Ngenzuzi ya SDU Ltd avuga ko nyuma yâaho Komite Ngenzuzi ishyikirije Abanyamigabane ba SDU Ltd raporo ebyiri yari imaze gukora: Iya mbere ikaba yari yasesenguye imicungire nâimibereho ya SDU Ltd kuva yashingwa kugeza muri Nyakanga 2021, naho raporo ya kabiri ikaba yari yarakozwe hagenzurwa urutonde rwâabanyamigabane ba SDU Ltd banditswe muri RDB.
Inama yâUbutegetsi yahise ihaguruka ikumira Komite Ngenzuzi mu nshingano zayo, inabuza abakozi ba SDU Ltd (Management) kongera gukorana na Komite Ngenzuzi. Kuri Sibomana Jean we ntibyanagarukiyeho kuko mu ngo mu gushaka gusenya Komite Ngenzuzi, Sibomana Jean avuga ko abagize Inama yâUbutegetsi batangiye kumutoteza bigera nâaho bafata icyemezo cyo kumwirukana mu banyamigabane ba SDU Ltd. Ibi byanabaye icyuho cyo guheza Komite Ngenzuzi kubera ko yari yatangiye kugaragaza ibitagenda neza byari byavuye mu bugenzuzi yari imaze gukora mu guhe gito yari imaze itowe n’abanyamigabane.

Nyuma yuko habayeho ukutumvikana no gukemanga imiyoborere harimo ishyirwa ku rutonde rw’abanyamigabane kutavugwaho rumwe kuko hari abavuga ko rurimo amanyanga kugeza n’ubwo harimo abanyamuryango ba baringa nk’uko bigaragazwa n’abakoze ubugenzuzi, bandikiye umwanditsi mukuru wa RDB maze, na we asaba ibisobanuro inama y’ubutegetsi ya SDU inshuro nyinshi ntiyigera abihabwa, kugeza nubwo yanditse ibaruwa ihagarika Inteko Rusange yanditswe
Akomeza avuga ko we nâabandi bagenzi birukanwe muri SDU Ltd mu buryo bunyuranye nâamategeko ya SDU Ltd nâagenga amasosiyete yâubucuruzi mu Rwanda, basaba biginga ubuyobozi bwite bwa Leta kubafasha gukemura ibibazo biri muri sosiyete yabo byaba na ngombwa ubuyobozi buriho bugakurwaho kuko bwananiranye kandi bufite amakosa akomeye yerekeza no kubyaha byo gucunga nabi no kwangiza umutungo wâabanyamigabane ba SDU Ltd.
âTurifuza ko ubuyobozi buriho buhinduka kuko bwanze guhinduka, buratunaniza, bwanze guhinduka, ntakuntu umuntu wamwereka amakosa ye nâibihombo yateje abanyamigabane ba Kampani ngo ayakosore, ahubwo we agafata umwanzuro wo kukwirukana muri kampani nawe ufitemo imigabaneâ.

Muri iyi nyandiko ngo ni igihe inama y’ubutegetsi yahagaritse komite ngenzuzi iyisaba ko icyo izajya ishaka gukora izajya inyura ku nama y’ubutegetsi kandi itabifitiye ububasha, bamwe mu banyamigabane bakabibona nko kwica amategeko bigenga sosiyete ndetse no kwiha ububasha ngo babone uko bakora ibyo bishakiye
Sibomana akomeza avuga ko ubundi abari mu nzego zâubuyobozi ari abakozi bâabanyamigabane badakwiye kwitwara nka ba Boss bâabanyamigabane, ati: “Abayobozi bajyaho bashyizweho kugirango bakorere abanyamigabane, ntabwo rero aribo bakwiye kwigira abakoresha babahaye inshingano”. Akomeza agira ati: “Ushobora no kureba mu bitabo ugasanga ari na bo bafite imigabane mike.
Avuga ko kuba bajyaho bakanga kumva inama zâabanyamigabane ari ikibazo cyabaremereye cyane kuko bagerageje kugira inama ubuyobozi mu buryo bwâinyandiko we na komite ngenzuzi yari ayoboye ariko birananirana. Hitabajwe kandi nâinama zitandukanye zo kwigira hamwe no gushaka uburyo hakosorwa ibibazo byâimikorere mibi nâimicungire mibi yâumutungu byari byagaragaye ariko byose ntacyo byatanze.
Sibomana ashimangira ko ubuyobozi bwite bwa Leta bubashije kumva uko bataka bwabafasha gukemura ikibazo bafite kubwo inyungu rusange z’abanyamigabane ba SDU Ltd kuko nubundi bajya babona hari ababa bafite ibibazo babutakira bakaba bafashwa kuko ngo sosiyete yabo itanga service neza mu bafatanyabikorwa bayo (abakiriya) bityo ko ibi bibazo bikemutse sosiyete yabo yagirira akamaro abanyamigabane bayo.
Mukamukiga Esperance wari umujyanama wâinama yâubutegetsi mu bijyanye nâamategeko, na we yarirukanwe nyuma yo yo kugira inama y’ubutegetsi inama ku makosa yakorwaga, avuga ko bakoraga ibidakurikije amategeko nâamabwiriza ya kampani ndetse n’agenga amasosiyete mu Rwanda: birimo guha abanyamigabane bamwe akazi, abandi bakirengagizwa kandi banganya uburenganzira, kwirukana ababajije imikorere ya kampani ndetse no guhagarika urwego rushinzwe ubugenzuzi muri kampani.
Yagize ati: “Nkigera muri board, narabanje mbasomera itegeko twitoreye, tugomba gukurikiza uko ringana kuko amategeko agenga kampani, bwa mbere abanyamigabane bishyiriraho amategeko abagenga, hakaba ari ho hashyingirwaho gufata ibyemezo, hakaba nâitegeko rigenga amakampani muri rusange.â
Yakomeje ati: âUbwo rero nko ku kwirukanwa kwanjye, habayeho ikosa kuko ubundi board ntiyemerewe kwirukana umuntu, yirukanwa nâInteko Rusange, ariko bo banyirukanye batabifitiye ububasha, haba ari ku itegeko rigenga amakampani, haba no ku mategeko yacu shingiro tuba twaranditse, kuko ntabwo ushobora gufata umuntu watowe nâInteko Rusange nawe waratowe nâInteko Rusange, muri ku rwego rumwe, ngo wowe umwirukane kubera yuko akubujije gukora ibikorwa bitajyanye nâamategeko.â
Espererance akomeza avuga ko yashingiye ku mategeko agenga SDU bituma agenda yanga bimwe mubyemezo bifatwa n’inama y’ubutegetsi yari ashinzwe kugira inama. Agira ati ” – Nshingiye ku itegeko N° 007/2021 ryo ku wa 05/02/2021 rigenga amasosiyete yâubucuruzi mu ngingo yaryo ya 149 Inshingano yâugize inama yâubutegetsi yo kubahiriza ibiteganywa nâinyandiko zâishingwa ryâisosiyete nâiri tegeko .Ugize Inama yâUbutegetsi yâisosiyete ntiyemerewe gukora cyangwa ngo yemere ko isosiyete ikora mu buryo bubangamira inyandiko zâishingwa ryâisosiyete cyangwa iri tegeko.
Nshingiye ku itegeko N° 007/2021 ryo ku wa 05/02/2021 rigenga amasosiyete yâubucuruzi mu ngingo yaryo 148 Inshingano yâugize inama yâubutegetsi ku banyamigabane basanzwe. Mu gihe akoresha ububasha bwe, ugize Inama yâUbutegetsi, yuzuza inshingano ze nkâugize Inama yâUbutegetsi.
Ugize inama yâubutegetsi ntiyemerewe gukora cyangwa ngo yemere ko isosiyete ikora mu buryo bwâuburiganya bwabangamira cyangwa bukavangura umunyamigabane usanzwe wâisosiyete. Nshingiye ku itegeko N° 007/2021 ryo ku wa 05/02/2021 rigenga amasosiyete yâubucuruzi mu ngingo yaryo ya 160 aho ivuga gukuraho umwe cyangwa benshi mu bagize Inama yâUbutegetsi ivugako Inteko rusange yâisosiyete ishobora mu mwanzuro usanzwe ufashwe nâabanyamigabane, gukuraho ugize inama yâubutegetsi umwe cyangwa bose mbere yâuko manda ye irangira itagombye kubitangira igisobonuro cyangwa impamvu hatitawe ku biteganywa mu nyandiko zâishingwa ryâsosiyete cyangwa hagati yâisosiyete nâuwo muyobozi. Itumizwa mu nama ryâabanyamigabane rigomba kugaragaza ko ku murongo wâibyigwa harimo kwirukana ugize inama yâubutegetsi kandi rigomba kumenyeshwa ugize Inama yâUbutegetsi bireba.”
Bugingo yunzemo, yemeza ko nta tegeko cyangwa ibwiriza na rimwe ryashingiweho mu kwirukanwa muri kampani. Ati: âAmakosa aremereye cyangwa se ibyaha byagize ingaruka kuri kampani ni byo bintu bibiri ubundi byirukana umunyamigabane, biri no mu mategeko. Kutwirukana muri ibyo byose, nta na kimwe cyari cyabaye. Kubaza uburenganzira ntabwo bigize icyaha, nta nâubwo bigize ikosa.â
Usengumuremyi Alfred ,avuga ko ikibazo cyabo bakigejeje mu butabera muri Kamena 2022 nyuma yo kugera no mu zindi nzego zâubuyobozi zitandukanye. Ati: âNyuma yâakarengane kacu, twageze muri MINALOC, batworiyanta (orienter) muri MININFRA itwohereza ku ushinzwe transport, agira ibyo adusaba turabimuha, RDB twagiyeyo, no mu butabera twagiyeyo, tukaba dutegereje icyo butabera bubikoraho.â
Usengumuremyi akomeza avuga ko icyatumye bagana izi nzego, ari uko inama y’ubutegetsi yirengagizaga ibyemezo by’inteko rusange, nkaho tariki ya 26/11/2020 yanditse imigabane 20 , kuri bamwe mu banyamigabane kandi inteko rusange yari yaremeje ko ntawe ugomba kurenza imigabane 4. Icyo gihe iyi nama y’ubutegetsi yakuye na bamwe mu banyamigabane ku rutonde rwa RDB rwari rwemejwe n’inteko rusange yo ku tariki 10 /10/2020, inemeza ihinduranya ry’imigabane mu buryo bunyuranyije n’amategeko shingiro n’agenga sosiyete.
Undi munyamigabane witwa Cyubahiro Edouard avuga ko izingiro ryâumwiryane muri SDU rishingiye ku binjijwe ku rutonde rwâabanyamigabane mu buryo butemewe nâamabwiriza ndetse nâamategeko ya kampani, akabona ko mu gihe iki kibazo kitakosorwa ngo bakurwemo, nta mahoro azigera abonekamo.
Yagize ati: “Urutonde mbona ari rwo shingiro rya byose. Mu gihe rukirimo abantu batari abanyamigabane, mu gihe rutarakosorwa, nta mahoro dushobora kugirira muri SDU; kampani yacu, kuko iyo umuntu yumva yari afite inyungu mu kintu, ukamugaragariza ko arimo afata inyungu adakwiye, arakurakarira. Ni cyo gikurura umwiryane, ikimenyane, ibyo byose bikarangira birukanye, bigijeyo abo badahuje ibitekerezo.â
BWIZA iherutse guhamagara ku murongo wa telefone Sibomana Jovithe uyobora inama yâubutegetsi ya SDU kugira ngo yumve kandi itangaze uruhande rwe kuri ibi bibazo, imumenyesha amakuru yamenye, asubiza ko nta mwanya yabona. Yamubajije igihe yabonera umwanya, uyu muyobozi yakupye telefone.
Nyuma yo gukupa telefone, BWIZA yandikiye Sibomana ubutumwa bugufi bukubiyemo ibibazo bishingiye ku bibazo bivugwa muri SDU, asubiza ko nta mwiryane uri muri iyi kampani kandi ko ishaka andi makuru yamusanga ku biro. Ati: âCompany nyoboye nta mwiryane uhari. Niba ushaka amakuru yimbitse wazaza kuri office ukayahabwa nâubuyobozi.â
Tariki ya 2 Ukwakira 2022 ni bwo hagombaga kuba urubanza rwa bamwe mu banyamigabane bareze SDU, rwaje gusubikwa kubera ko uwunganira SDU yamenyesheje urukiko ko arwaye maze rwimurirwa mu Kuboza 2022.
Muri rusange, abanyamuryango ba SDU birukanwe ni 15. Bamwe mu bareze SDU babwiye umunyamakuru wa BWIZA ko bakomeje gutegereza ubutabera kandi ko igihe izindi nzego zabasha kubikemura bidaciye mu rukiko byababera byiza kuruta.

Muhongano Claude n’abandi banyamigabane bavuga ko birukanwe ko batagiye kwemeza urutonde rw’abanyamigabane, bakavuga ko inama y’ubutegetsi yakoze ibinyuranye n’ibyo RDB yabasabye ko urutonde rwemerezwa mu nteko rusange , ariko ubuyobozi bwo bukabikorera mu biro byongeye butarigeze bubamenyesha iki gikorwa, bwarangiza bukabirukana mu banyamigabane ari byo bishingiweho.


Zimwe mu nyandiko zigaragaza ko Mukamukiga yeretse inama y’ubutegetsi ko ibyemezo yafashe binyuranyije n’amategeko bigatuma na we ahita yirukanwa



2 Responses
Bamwe mu banyamigabane ba SDU barasaba inzego bireba kubarenganura
Ese Koko ko nunva bisobanuyse , nkubu Uyu Mugabo mbona winama yubutegetsi , Nawe numukozi ko nunva Atuye Muri office , Rwose Amafaranga aravuna Kandi Ibintu byo kwikubira , nikenewabo nibyaha BITUMA ababikora bakora nibindi byinshi bibishamikiyeho , Mubatabare Rwose .
Bamwe mu banyamigabane ba SDU barasaba inzego bireba kubarenganura
Ese Koko ko nunva bisobanuyse , nkubu Uyu Mugabo mbona winama yubutegetsi , Nawe numukozi ko nunva Atuye Muri office , Rwose Amafaranga aravuna Kandi Ibintu byo kwikubira , nikenewabo nibyaha BITUMA ababikora bakora nibindi byinshi bibishamikiyeho , Mubatabare Rwose .