Bamwe mu banyarwanda baba i Bugande bazaza gutorera mu Rwanda, mu gihe mu Burundi hatazatorerwa

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cya Uganda gituwe n’abanyarwanda benshi, muri bo abagera ku bihumbi birindwi bamaze kwibaruza ngo bazatore. Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu ariko, ivuga ko hazaba ibiro by’itora bimwe kuri ambasade, ibi byaciye intege abatora, bituma bamwe bahitamo kuza gutorera mu Rwanda kuko Kampala basanga ari kure.

Imiryango imwe n’imwe yo mu Rwanda, hatangiye kwakira inshuti n’abavandimwe baba mu gihugu cya Uganda, batazanywe no kuyisura gusa ahubwo bazanywe no gutora. Mu mabisi ava muri icyo gihugu aza mu Rwanda naho hagaragaramo ibazanywe n’iyo mpamvu, abandi barahamagara abari mu Rwanda ngo babitegure.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ni nyuma y’aho bamenyeyeko nta biro by’itora bizashyirwa hanze ya Kampala. Uhagarariye u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage yatangaje ko hari ibiro bimwe muri Uganda, kuri ambasade. Agira ati, “Site y’amatora ni imwe gusa iri kuri Ambasade i Kampala, Abanyarwanda hano bariteguye, dufite abarenga 7000 biyandikishije gutora; abazava hirya no hino mu gihugu bazaza gutorera i Kampala.”

Tumusifu, aturutse Ntungamo, mu majyepfo ya Uganda ashyira u Rwanda. Avuga ko bari barasezeranijwe kuzegerezwa ibiro by’itora, none ngo biranze. Ati, “twibaruza bari batubwiye ko bazadushyirira ibiro hafi, nibura nka Mbarara none ngo tuzajya Kampala. Ni kure, njye mpisemo kujya gutorera mu Rwanda”.

Uyu Tumusifu kandi avuga ko hari na bamwe mu bakuze asize Ntungamo na Mpororo bibera mu nka, badashobora kuzisiga ngo bajye gutorera Kampala, cyane ko hari n’abatahazi.

Anavuga ko aboroherejwe ari abatuye muri Kampala, batuye Old Kampala, Kabaragara, Zana na Nakurabye, ngo naho abo mu byaro bya Uganda nka Kiboga, Mubende, Hoyima, Kasese, Toro na Mbarara bashobora kuzatorera mu Rwanda. Ati, “mu by’ukuri siko bose bamenyereye Kampala, hari abahitamo kujya mu Rwanda bakanaboneraho gusura inshuti”.

Murungi Ketty utuye Hoyima, arahamagara mubyara we uba I Kanombe mu mujyi wa Kigali, amuteguza ko azatorera mu Rwanda. Ati, “ ndaza n’iya nimugoroba kuri uyu wa gatatu, mu Kampala ni kure, twategereje ko badufungurira ibiro by’itora hafi none ngo twese tujye iyo”.

Aya mahitamo ntacyo abangamiyeho Komisiyo y’amatora, ngo kuko ihora yiteguye impinduka, Gusa ngo ku muntu wibarurije hanze bisaba ko arebwa mu mashini agakorerwa urupapuro, kandi ibi ngo bikorerwa ku karere. Umukozi ushinzwe itumanaho muri NEC, Bukasa Moise ati, “ birumvikana ko Kampala honyine hataboneye ku banyarwanda bose batuye Uganda, ariko abaza turabakira, umukozi wacu ku karere agenzura ko yari yaribaruje, ubundi akamwuzuriza igipapuro azerekana agiye gutora”.

Amakuru ava kuri NEC ariko, avuga ko Sudani y’amajyepfo nayo ireberererwa na Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, ahamya ko muri iki gihugu ho hari ibiro by’itora bigera kuri bitandatu, kubera abasirikare n’abasivili bariyo mu butumwa bw’amahoro.

Nta biro by’itora I Bujumbura

Ku mpamvu z’umutekano uri mu gihugu cy’I Burundi, ku biro bya Ambasade y’u Rwanda I Bujumbura nta matora azahabera nk’uko bitangazwa n’uyu mukozi wa NEC. Bukasa ati, “kubera ikibazo cy’umutekano, abanyarwanda baba I Burundi ntibazatorerayo, cyane ko hari n’ababa badashaka kwigaragaza ku mpamvu z’umutekano wabo. Ababishobora baza gutorera mu Rwanda, nubwo nta cyizere ko bakwemererwa kwambuka. Ariko uwagera mu Rwanda, nawe yakwegera karere ahingukiyemo, bakamufasha nk’uko bakira abava Uganda”.

Amatora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda ateganijwe kuri uyu wa kane tariki ya 3 Kanama ku banyarwanda baba mu bihugu byo hanze, no kuwa gatanu tariki ya 4 mu gihugu imbere. Abakandida batatu bahatanira uwo mwanya bamaze iminsi biyereka abaturage, igikorwa kizarangira tariki ya 3 Kanama saa sita z’ijoro.
 
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Karegeya Jean Baptiste

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *