4615531-182069035

Bangui: Abanyeshuri 29 bapfiriye mu mubyigano nyuma yo kwikanga bari mu bizamini

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane, abayobozi muri Centrafrica bavuze ko byibuze abanyeshuri 29 biciwe mu muvundo wadutse ubwo bakoraga ibizamini, abandi barakomereka.

Ibi byabaye mu gihe abanyeshuri barenga 5.300 bakotangiye ibizamini bya baccalaureat ku ishuri ryisumbuye rya Barthelemy Boganda mu murwa mukuru, Bangui, kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 25 Kamena 2025.

Bivugwa ko transformateur y’amashanyarazi yaturitse bitera ubwoba, biganisha ku muvundo ukomeye.

Bamwe mu banyeshuri bagaragaye basimbuka bava mu igorofa rya mbere ry’ishuri nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ikomeza ivuga.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko benshi mu bahohotewe, barimo abakobwa 16, bapfiriye aho. Nibura abandi banyeshuri 260 bavuwe ibikomere.

Perezida Faustin Archange Touadera wari witabiriye inama ku nkingo i Buruseli mu Bubiligi, yihanganishije imiryango yabuze aba bo, ahita atangaza icyunamo cy’iminsi itatu mu gihugu hose.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *